Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ku itariki 22 Werurwe 2013 bwamurikiye abaturage ibikorwa byagezweho mu mwaka wa 2012-2013.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu mu karere ka Nyarugenge, Kagisha Felicien, yagaragarije abaturage bimwe mu bikorwa bimaze kugerwaho, birimo kubaka imihanda mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyarugenge, gushakira Ubuyobozi aho gukorera, n’ibindi bitarasozwa birimo inyubako y’Umurenge wa Nyakabanda n’utugari mu bice bitandukanye. Yagaragaje kandi ko abaturage begerejwe amazi n’umuriro mu mirenge igize igice cy’ icyaro.
Kagisha yatangaje ko hari ibindi bikorwa biteganywa kuzitabwaho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014, birimo gukomeza gushakira ubuyobozi aho gukorera, hubakwa Umurenge wa Muhima n’uwa Kimisagara. Akomeza avuga ko hazashakwa kandi ahazubakwa Ibitaro bishya by’Akarere kandi ibikorwa remezo bizakomeza kwitabwaho.
Abitabiriye iryo murikabikorwa babajije ubuyobozi bw’Akarere ibiteganywa mu kwimura abaturage batuye ahagaragajwe nk’ahakwibasirwa n’ibiza, n’uburyo bateganya guhangana n’amazi menshi usanga yangiza ibintu muri Nyabugogo igihe imvura yabaye nyinshi.
Umuyobozi wungirije w’Akarere kuri ibyo bibazo, yavuze ko abaturage bazashakirwa ahandi bashobora gutura, kandi ko ubutaka bazimurwamo buzakomeza kuba ubwabo, ku buryo bakoreramo ibindi bikorwa bitari ukuhatura. Ku bijyanye na Nyabugogo, Kagisha Felicien yatangaje ko iki kibazo kirimo kwigwaho ku rwego rw’Igihugu, kugira ngo gikemura burundu.



















TANGA IGITEKEREZO