Mu ijoro ryo kwibuka kuwa 9 Mata 2013, Muhirwa Claude uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Kicukiro,yavuze ko bagifite ikibazo cy’amacumbi.
Usibye kuba hari n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batarabona imirimo ibatunga, bahangayikishijwe kandi n’imwe mu mibiri y’ababo itaraboneka kugeza n’ubu.
Muhirwa kandi avuga ko mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi 200 batuye muri uyu murenge, 70 bafite ibibazo bihoraho.
Niyireba Achille Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro avuga ko mu gihugu hari gahunda yo kubakira no guha ubundi bufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye.
Ku kibazo cy’imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka,avuga ko Abatutsi benshi bahungiraga muri ETO, Interahamwe zabiciye mu mayira bityo mu Murenge wa Kicukiro hakagwa abantu benshi.
Kugeza ubu bamwe mu babishe bakaba batarerekana aho bashyize imibiri yabo ngo na bo bashyingurwe mu cyubahiro.
Muri uyu Murenge wa Kicukiro ni ho Abatutsi benshi banyuraga berekeza muri ETO ahari MINUAR (abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa mu Rwanda) bizeye ko yabakiza, ariko irabatererana.
Muri ijoro ryo kwibuka kandi hashimwe umukuru w’igihugu washyizeho Leta y’ubumwe n’uko yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hashimwe kandi ingabo zari iza FPR/Inkotanyi ubu zabaye RDF zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO