Ivuriro La Benediction rikorera mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, ubu riravugwamo amamimbirane hagati y’abarishinze n’Umuganga baryandikishijeho, bikomotse ku mafaranga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi (RSSB) cyabishyuye guhera muri Gicurasi 2012 agera kuri Miliyoni eshanu. Ibyo byatumye haba ubwumvikane buke hagati y’abafatanyije ivuriro, uwatangiye ari umukozi yirukana abamuhaye akazi.
Ishyirahamwe ryashinze Clinique Medicale la Benediction, ryatangijwe n’abantu bishyize hamwe mu kwezi k’Ugushyingo 2010. Ku wa 30 Kamena 2011 imbere ya Noteri w’Akarere ka Ruhango byemejwe ko Clinique Medicale la Benediction ari ishyirahamwe ridaharanira inyungu. Ubwo iryo vuriro ryakoraga muri Nyakanga 2011, MINISANTE yarabafungiye kuko batari bujuje ibyangombwa byasabwaga.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe Clinique Medicale la Benediction, Kabanda Floribert, bashing ivuriro bahawe inkunga n’Abanyamerika kuko bavuriraga ubuntu abafite ubumuga n’inkeragutabara. Agira ati “Kubera ko twari tumaze kubona ibikoresho kandi bihagije twifuje kwagura ibikorwa biba ngombwa ko dushaka umuganga (Docteur) kuko ari we MINISANTE yadusabaga.”
Akomeza avuga ko bashatse Dr Aloys Munyampirwa ari we wandikwaho ivuriro ariko MINISANTE irabyanga ngo kuko yakoreraga Leta. Dr Munyampirwa ngo yabahuje na Dr Pascal Bwimba wakoraga mu mpunzi ku Kibuye, noneho ngo batanga ibyangombwa bye biremerwa, kuko atakoreraga Leta, bityo yandikwaho ivuriro ariko afitanye amasezerano na Clinique Medicale la Benediction ko ari umukozi.
Kabanda akomeza avuga ko kugira ngo akore nk’uwikorera habaye amasezerano n’abahagarariye ishyirahamwe ko Dr Bwimba azajya ahabwa umugabane ungana na 22% by’inyungu kandi ku gikoresho Dr Bwimba azanye mu ivuriro akagihabwaho 40% y’ayinjijwe na cyo andi asigaye akaba aya Clinique.
Kabanda yagize ati “Dr Bwimba n’ubwo twamwandikishijeho ivuriro, yahembwaga buri kwezi nk’umukozi. Twababajwe n’uko yaduciye inyuma akiyandikishaho ibyangombwa byose by’ivuriro akatwirukana. Dr Bwimba yasanze dukora kuko amafaranga ya mbere yahembwe ari ay’ukwezi kwa Nzeri 2011.”
Nk’uko bigaragara mu nyandikomvugo y’inama yo ku wa 17 Kanama 2012, Komisiyo yo ku karere ka Muhanga ikuriwe na Umutoniwase Kamana Sostene, Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Muhanga, intandaro y’amakimbirane yo kugira ngo Dr Bwimba yirukane abamwandikishijeho ivuriro agahita rihindura irye, ni amafaranga bishyurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi ngo kuko ari menshi cyane.
Ikindi ni uko muri iyo myanzuro hari aho bagaragaza ko Dr Bwimba hari amasezerano afite y’amahimbano ajyanye n’ubukode bw’inzu Clinique ikoreramo kuko aya mbere kandi ngo yemewe ari ayasinywe na Kabanda Floribert na Nyir’inzu.
Kuri ibi bibazo Dr Bwimba Pascal kuri telefoni ye igendanwa yadutangarije ko ibyo bamurega ari ibinyoma ahubwo bashaka kumwmbura ivuriro. Yagize ati “Mfite ibyangombwa ko ivuriro ari iryanjye. Nabihawe na RDB, MINISANTE n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.”
Bwimba yakomeje adutangariza ko adahakana ko Kabanda na bagenzi be hari ibikoresho bazanye ariko bitavuze ko ivuriro ari iryabo.
Nyuma yo gukorana amezi atanu Dr Pascal Bwimba yahise yandikira Association ibaruwa taliki ya 16 Nyakanga 2012 ayimenyesha ko asheshe amasezerano bagiranye kandi ko kuva ubwo ari we nyir’ivuriro kuko rimwanditseho, nta n’uwemerewe gukozamo ikirenge.



















TANGA IGITEKEREZO