I Kigali muri Hotel de Milles Collines hatangijwe inama y’iminsi itatu ihuje ibihugu byaturutse ku migabane itandukanye bifite aho byahuriye n’intambara. iyi nama ikaba yarateguwe na FARA umuryango uhuza ibigo by’ubushakashatsi muri Afurika ufatanije n’ikigo gihuriyemo ibigo bikuriye ubushakashatsi mu buhinzi muri Afurika y’i Burasirazuba ndetse na RAB ikigo cy’igihugu cyita ku by’ubuhinzi.
Ikigamijwe muri iyi nama ni ukureba ukuntu buri gihugu cyagiye kiyubaka bishingiye ku iterambere ry’ubuhanzi kugira ngo hareberwe hamwe ibyiza ibi bihugu byagiye binyuramo, babyigireho babashe gufatanya bafasha bimwe mu bihugu byitabiriye iyi nama bikiri mu ntambara nka Irak na Afghanistan byigire ku byiza ibi bihugu bimaze kwiyubaka byagezeho mu buhinzi nk’u Rwanda.
Professeur Monty Jones ukuriye umuryango uhuza ibigo by’ubushakashatsi muri Afurika yagize ati “Ndashima igihugu cy’u Rwanda aho kimaze kugera mu bijyanye n’ubuhinzi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, natanga nk’urugero ku gihingwa cy’umuceri, kawa bimaze kwamamara ku isoko mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko ibigo by’ubushakashatsi bimaze kwiyubaka ndetse n’ibikorwa remezo. Akaba yongeyeho ko ibyo bazungukira muri iyi nama bazabishyikiriza imiryango mpuzamahanga kugira ngo izabatere inkunga.
Dr Jean Jacques Mbonigaba Muhinda , Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi RAB, avuga ko bagomba kubagaragariza intambwe u Rwanda rwateye mu ivugurura ry’amategeko mu buhinzi, ibijyanye no kubaka ubushobozi haba mu rwego rw’ubushakashatsi ndetse n’iyamamazabuhinzi ndetse no kubaka ubushobozi ku bantu ubwabo dore ko izi ngingo uko ari eshatu, arizo u Rwanda rwagendeyeho ngo rwiteze imbere mu buhinzi.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Agnes Karibata watangije iyi nama ku mugaragaro yabwiye abitabiriye iyi nama ko icya mbere u Rwanda rwagendeyeho rwiteza imbere mu buhinzi ari Abanyarwanda ubwabo bahuje imbaraga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakiyemeza kwiyubakira igihugu n’ubuhinzi budasigajwe inyuma. Akomeza atangaza ko kuba iyi nama yabereye mu Rwanda atari uko u Rwanda narwo ruri muri ibi bihugu bitarazamura ubuhinzi bwabo ahubwo ko baje kwigira ku Rwanda.
Ibihugu byitabiriye iyi nama byaturutse ku mugabane w’u Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyepfo dore ko byagiye bihura n’ibihe by’intambara nk’u Rwanda mu myaka ya za 90.



















TANGA IGITEKEREZO