00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahugurwa y’abapolisi bakuru yasojwe

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 10 November 2012 saa 09:22
Yasuwe :

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Musa Fazil Harerimana, yasabye abapolisi kugira uruhare mu gusigasira umutekano mu Karere.
Minisitiri Musa Fazil yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 09 Ugushyingo, ubwo yasozaga amahugurwa y’abapolisi bakuru bagera kuri 60 baturuka mu bihugu byo mu karere bigera ku icumi, yaberaga i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Minisitiri yavuze ko amasomo bahawe ari ingirakamaro, asaba abapolisi kuzasangiza bagenzi babo ubumenyi bayakuyemo.
Yongeyeho ko (…)

Yongeyeho ko akwiye kuzafasha aho bozoherezwa kubungabunga amahoro mu gihe kiri imbere.

Yagize ati “turifuza igipolisi giteguwe neza mu bumenyi butandukanye mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke, amahugurwa aziye igihe.”

Spt.George Ouko, wari uyoboye ayo mahugurwa, yatangaje ko yasojwe neza ashimira u Rwanda rwayashyigikiye, asaba Loni ko amahugurwa menshi yajya abera mu Rwanda.

Minisitiri Fazil aha certificates abitabiriye amahugurwa

Abapolisi bakurikiranye amahugurwa bagera kuri 60 baturutse mu bihugu 10 birimo u Burundi, Uganda, Tanzania, Sudani, Ethiopia, Comoros, Kenya , Seychelles n’u Rwanda rwayakiriye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages