Abayobozi b’amadini n’amatorero bo mu Ntara y’Amajyaruguru, basanga bafite byinshi baganiriza abayobozi b’inzego bwite za Leta ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, cyane ko bahura n’abaturage buri gihe. Bityo bagasaba ko bazayobora ibiganiro bahuriramo baganira kuri iyi ngingo.
Ubwo hatangizwaga ibiganiro ku ruhare rw’amadini mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Ntara y’Amajyaruguru, abayobozi b’amadini bagaragaje ko bafite ibyo baganiriza abayobozi kugirango Urwego rw’Ubumwe n’Ubwiyunge rurusheho gutera imbere.
Pasiteri Ayingoma Barnabas, umwe mu bayobozi b’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko ubusanzwe abayobozi batumira abanyamadini maze bakabaganiriza ku ngingo baba bateguye; avuga ko nk’abantu bahorana n’abaturage nabo babona bafite ibyo baganiriza abayobozi.
Ati “Abayobozi bategura ikigisho aribo bashaka kutuganiriza, tukaba rero tubona ko natwe abayobozi b’amadini duhura n’abaturage umunsi k’umunsi, twazagira igihe tugategura, bakatwegera, tukayobora iyo gahunda, tugatanga amahugurwa y’ibyo tubona”.
Avuga kandi ko nyuma yibi biganiro bagiranye n’iyi komisiyo bagiye kurushaho gukangurira abayoboke babo kurushaho kwitabira gahunda za leta nkubwisungane mubuzima,gahunda yo guhuza ubutaka nibindi.
Dr. Habyarimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yavuze ko abanyamadini n’abantu bafite ijambo rinini mu baturage, bagomba kugira uruhare rufatika mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Nk’abayobozi b’imitima y’abantu, biyemeje gukangurira abayoboke kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka begera abagifite ibikomere babaha ubutumwa bwiza, bo kubafata mu mugongo, twigira nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga”.
Ibi biganiro byateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) bizagera ku banyamadini bo mu turere twose tw’igihugu, bikaba bije mu gihe twegereje icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
























TANGA IGITEKEREZO