Umuryango mpuzamahanga wita ku gihingwa cy’ibijumba SASHA ufatanije na n’ikigo cy’u Rwanda cyita ku buhinzi RAB, Catholic Relief Service itera inkunga imishinga yo kurwanya ubukene n’ishuri ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali, batangije ku mugaragaro umushinga wo gukora amandazi, ibisuguti, umutobe, imigati n’ibindi mu gihingwa cy’ibijumba, ku buryo iki kihingwa gishizwemo imbaraga gishobora kwinjiza buri mwaka nibura Miliyoni 90 z’amadolari.
Uyu mushinga utangijwe mu Rwanda nyuma y’aho bigaragariye ko igice kinini cy’igihugu cyera ibijumba, nyamara bikaba bitabyazwa umusaruro uko bikwiye mu gihe kandi abana b’Abanyafurika bagera kuri 32% barwaye indwara zituruka ku ndyo mbi.
Umuyobozi mukuru w’umushinga wa SASHA mu Rwanda Dr. Jan Low, yavuze ko u Rwanda rufite ubutaka bwiza bwo guhingamo ibijumba, yongeraho ko mu gihe iki gihingwa cyaba gishyizwemo imbaraga mu turere umunani two mu Ntara y’Amajyepfo n’Amajyaruguru byazajya byinjiriza u Rwanda amadovize agera kuri miliyoni 90 z’amadorali ya Amerika.
Karake Ferdinand, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyaruguru we yavuze ko Intara y’Amajyaruguru igiye gufasha Akarere ka Rulindo gutegura hegitari 50 zo guhingamo iki gihingwa mu mirenge ya Busheki na Base.
Mu mirenge 12 igize akarere ka Rulindo icyenda yeramo igihingwa cy’ibijumba, ababihinga bakavuga ko hari intambwe bibagejejeho.
Muhayimana Margarette, umwe mu bahinzi b’ibijumba, avuga ko bimaze kumuvana mu bukene. Ati “ Ntaratangira guhinga ibijumba nazongaga umugabo wanjye mwaka buri kintu, ariko ubu byarangiranye n’igihe cyabyo. Ubu maze kugura ingurube icyenda kandi ndimo ndoroza n’abandi.”
Igihingwa cy’ibijumba gikungahaye kuri Vitamini A, kikaba kandi kiri mu byongera imbaraga.



















TANGA IGITEKEREZO