00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imwe mu myambaro y’imbere ikoreshwa mu Rwanda iravugwaho gutera uburwayi

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 10 July 2012 saa 02:59
Yasuwe :

Nyuma yaho itegeko rihagarika icuruzwa ry’imyambaro y’imbere yambawe risohokeye, imwe mu myambaro y’imbere itarambawe iri ku isoko irimo irakemangwa kuko itera abayambaye uburwayi butandukanye.
Iyi myambaro yakuwe kw’isoko ngo yari intandoro ya bumwe mu burwayi bw’uruhu, aho uwayambaye ashobora kuba yari arwaye zimwe mu ndwara z’uruhu bityo akaba yazanduza indi uzambara uwo mwambaro nyuma ye.
Ni muri urwo rwego, ikigo cy’Igihugu gishizwe gutsura ubuziranenge (RBS) cyasohoye itegeko (…)

Nyuma yaho itegeko rihagarika icuruzwa ry’imyambaro y’imbere yambawe risohokeye, imwe mu myambaro y’imbere itarambawe iri ku isoko irimo irakemangwa kuko itera abayambaye uburwayi butandukanye.

Iyi myambaro yakuwe kw’isoko ngo yari intandoro ya bumwe mu burwayi bw’uruhu, aho uwayambaye ashobora kuba yari arwaye zimwe mu ndwara z’uruhu bityo akaba yazanduza indi uzambara uwo mwambaro nyuma ye.

Ni muri urwo rwego, ikigo cy’Igihugu gishizwe gutsura ubuziranenge (RBS) cyasohoye itegeko ryabuzaga iyinjizwa mu gihugu ry’imyambaro y’imbere yambawe, ibi bikaba byaratangiye gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Gashyantare 2011, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abantu.

Iyo myambaro y’imbere yabujijwe irimo amasogisi, amasengeri, amakariso ndetse n’amasutiye. Ibi bikaba byararebaga cyane abatumizaga mu mahanga iyi myambaro yavuzwe haruguru ndetse n’abayicuruza ku masoko y’imbere mu gihugu.

Imyambaro y’imbere iri kw’isoko ryo mu gihugu, imyinshi muriyo ikomoka mu gihugu cy’u Bushinwa.

Nk’uko bitangazwa n’abantu batandukanye bayambara ngo imwe muri yo ikozwe mu mwenda wa nilo, niyo iri kugiciro umuturage abasha kwigondera, doreko nk’umwambaro witwa ikariso ku bana usanga ugura amafaranga 200, abakuru zikagura 250, mugihe ubwoko bundi bukozwe mu ipamba (coton) banavuga ko nta ngaruka bugira ku mubiri nabwo bugenda busumbana aho iya make igura 500, naho iya menshi ikagura 2,000.

Bamwe mu bantu batandukanye bambara iyo yo mu bwoko mubwoko bwa nilo (Nylon), barinubira ko iyi myambaro cyane cyane amakariso atera kubabuka mu ntantu ndetse no kwishima mu myanya ndangagitsina, naho amasutiye (ku bagore) ngo abatera kubabuka mu maha.

Bamwe mu bacuruzi baranguza iyi myambaro mu Mujyi wa Kigali baganiye na IGIHE badutangarije ko izi kariso zo muri ubu bwoko bwa nilo, inyinshi zirangurwa n’abacuruzi bacururiza mu ntara, ndetse na bake bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Umucuruzi witwa Sikubwabo Thomas ukorera imirimo ye y’ubucuruzi mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera yatangarije IGIHE ko buri cyumweru arangura amakariso agera kuri 500, ariko ngo bamwe mu bakiriya be bamubwira ko yabagizeho ingaruko zo kubababura mu ntantu, ndetse no kuba ataramba, kandi ngo iyo bayameshe amera nkarimo kuvunguka aho babona utuntu duto duto mu mazi.

Bamwe mu bacuruzi batandukanye bakura iyi myambaro mu gihugu cy’u Bushinwa, badutangarije ko iyi myambaro bayirangura nabo baziko atari ubwoko bwiza, ariko ngo nta kundi babigenza kuko abakiriya babo bari mu nzego zitandukanye harimo utabona ubushobozi bwo kugura ikariso ya 500 akabona ubushobozi bwo kugura iya 200.

Abaturage batandukanye batangaje ko basanga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge, gikwiye gukora ubugenzuzi ku myambaro itandukanye iva mu gihugu cy’u Bushinwa, ngo kuko hari niyo bagura ari mizima bayambara rimwe igahita icika.

Nzayire Philippe Umuyobozi w’ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa iyubarizwa ry’amabiriza y’ubuziranenge mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, yatangaje ko icyo kibazo batari bakizi, ariko ko bagiye kugikurikirana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages