Ubwo tariki ya mbere Ugushyingo uyu mwaka ishuri rya GS Ruhunga Gatolika ryitiriwe Mutagatifu Agusitini ryizihizaga imyaka 75 rishinzwe kuva mu 1927, iri shuri ryashimiwe impinduka ryazanye mu burezi hasabwa ko bakomereza aho mu guteza imbere uburere bw’umwana w’Umunyarwanda.
Umuyobozi w’iri shuri yavuze ko rifite amateka akomeye cyane, kuko kuva mu ntangiriro ryagiye rihura n’ibibazo byo guhagarara bitewe n’amakimbirane yagiye aterwa n’amadini gusa kuko ngo hari abaturage bagiye bagumya guharanira ko ribaho bashizwe bageze ku ntego yabo.
Iki kigo kandi cyatangiriye ku nzu imwe yari ishakaje amategura n’ubu ikaba igihari ariko igaragara ko ishaje, icyakora buhoro buhoro kigenda cyiyubaka kugeza ubu kikaba kimaze kugera ku byumba by’amashuri 10 byigirwamo n’abana 856 mu mashuri abanza, n’ibyumba 8 byigirwamo n’abana 232 bo mu mashuri yisumbuye.
Magingo aya iri shuri rifite abanyeshuri 1,088 hiyongeyeho 79 b’inshuke; iki kigo kandi ubu gifite abarezi 14 mu mashuri abanza n’abarezi 10 mu mashuri yisumbuye kikaba kiyoborwa n’abayobozi babiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu yashimye Kiliziya Gatolika kuko ikomeza kugaragaza ubufatanye mu iterambere ry’akarere ndetse n’igihugu muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO