00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakosa ya noteri yashoye Leta mu manza

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 15 December 2012 saa 12:43
Yasuwe :

Cyamunara yari ihagarariwe na Noteri w’Akarere ka Kicukiro tariki ya 25 Mata 2012 ku mutungo utimikanwa wa Kanimba John, yatumye abagera kuri bane barimo na Leta y’u Rwanda bagezwa mu nkiko kuko bagurishije ibya Kanimba mu buryo buciye ukubiri n’uko urubanza rwagombaga kurangizwa.
Umuryango wa Kanimba avuga ko Noteri w’karere ka Kicukiro Ruzindana Landrine yakoze amakosa mu guteza cyamunara umutungo wa Kanimba. Bavuga ko mbere yo guteza imitungo noteri yari gushishoza ntarangize urubanza (…)

Cyamunara yari ihagarariwe na Noteri w’Akarere ka Kicukiro tariki ya 25 Mata 2012 ku mutungo utimikanwa wa Kanimba John, yatumye abagera kuri bane barimo na Leta y’u Rwanda bagezwa mu nkiko kuko bagurishije ibya Kanimba mu buryo buciye ukubiri n’uko urubanza rwagombaga kurangizwa.

Umuryango wa Kanimba avuga ko Noteri w’karere ka Kicukiro Ruzindana Landrine yakoze amakosa mu guteza cyamunara umutungo wa Kanimba. Bavuga ko mbere yo guteza imitungo noteri yari gushishoza ntarangize urubanza ku mutungo wa Kanimba ku giti cye, kuko hatsinzwe sosiyete Expo World Founriture ihuriweho n’umuryango wose kandi sosiyete ubwayo yari ifite ubushobozi bwo kwishyura.

Izi nyubako zose zatejwe cyamunara nyamara iya kanimba ni ifite ibara rijya kuba umweru

Amakosa ya noteri kandi ngo ntiyayakoze kuri Kanimba gusa. Umuturanyi wa Kanimba witwa Niyomwungeri Francois yagurishirijwe inzu, akaba ashinja noteri kudakoresha ubushishozi mu guteza cyamunara umutungo wa Kanimba.

Niyomwungeri wahise ajya muri Amerika ngo kubera impamvu z’umutekano we, yagize ati “Ajya [noteri] guteza [cyamunara] yari afite ibyangombwa by’inzu ari buterezeho, bigaragaza ibipimo by’inzu agurisha ku buryo atashoboraga kwibeshya kuko ni umukozi w’Akarere, arengaho ateza n’inzu yanjye ayita iya Kanimba!”

Mu rubanza rwo ku wa cyenda Ugushyingo 2012, abarega babwiwe ko rwimuriwe ku itariki ya gatatu Ukuboza 2012 kuko umwe mu baregwa ‘Leta y’u Rwanda’ atari yitabye. Ngo bijejwe ko rutazongera gusubikwa, nyuma y’imanza zatangiye mu kwezi kwa kane.

Ibyari mu nzu zatejwe cyamunara byarasohowe none ngo bimwe byatangiye kwibwa

Umunsi wo gusubukura urubanza Leta nk’uregwa ntiyitabye, bituma urubanza rwimurirwa ku itariki ya cyenda Mutarama 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages