Mu biribwa haracyari ikibazo cy’ingorabahizi ku Kigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge igifite abakozi bacye bo kugenzura ibitujuje ubuziranenge ariko kandi ntibyababujije gusanga igicuruzwa cy’amamesa cyitujuje ubuziranenge ndetse kugeza ubu amaze gucibwa ku bayarangura hagamijwe kuyatekesha, kuko yasanganywe umwanda ahubwo inganda zikora amasabune ni zo zishobora kuyarangura.
Ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge gifite abakozi batageze kuri 200 mu gihugu nyamara bagomba kugenzura ibinyuranyije n’ubuziranenge mu gihugu cyose, ibi rero ngo aba bakozi ntibabasha kuzenguruka u Rwanda rwose niyo mpamvu buri Munyarwanda wese asabwa kuba ijisho ry’iki Kigo hagamijwe kwita kuri ubwo buziranenge kuko ari isoko y’ubuzima nyabwo.
Ibi byagarutsweho na Dr Mark Cyubahiro Bagabe, Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyo kurebera hamwe ibyo iki Kigo kimaze kugerahoi mu myaka icumi gikora.
Iki kigo gifite inshingano zo kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa hifashishijwe laboratwari, nyamara ngo ubu buziranenge ntago buragerwaho uko busabwa kuko mu bucuruzi hakigaragara iminzani ibujijwe. Iki kigo kivuga ko hari inganda zicuruza iyi minzani yemewe nyamara aba curuzi bo bavuga ko niyo bayiguze usanga babuze amabuye akwiye yo kubafasha gupima ibiro bicye kuko usanga ahari afasha mu gupima ibiro 2 kuzamura abapima ikiro kimwe bakabura uko babigenza.
Mu Rwanda ubu ngo abacuruzi bahazana ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge ku buryo bibangamira ubuzima bwa muntu. Ngo byakunze kugaragara ko babikorera ubushakeakaba ariyo mpamvu hagiye gushyirwaho ibihano ku bantu bose babikora.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RBS cyatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 2002. Ubushobozi kimaze kugira bwatumye u Rwanda rwohereza ibicuruzwa byarwo hanze bititiriwe ikindi gihugu cyari cyujuje ibipimo by’ubuziranenge, ubu bikaba byoherezwa mu izina ry’u Rwanda nk’igihugu cyujuje ibipimo by’ubuziranenge mpuzamahanga.
Foto:Ntakirutimana



















TANGA IGITEKEREZO