Ikigo cy’igihugu Gitsura Ubuziranenge (RBS) giherutse gutangaza ko amavuta y’amamesa atemewe gukoreshwa mu Rwanda nk’amwe mu mavuta yo guteka kubera ingaruka mbi ashobora gutera ubuzima bwa Muntu.
Mu kiganiro na IGIHE, Shukuru Bizimungu Ruyondo umukozi muri RBS yavuze ko amamesa ubwayo Atari amavuta mabi ku buzima bw’umuntu ahubwo aba mabi iyo arimo umwanda cyangwa ibindi bintu byivanzemo.
Shukuru yasobanuye ko umuntu wese ushaka gucuruza amamesa abyemerewe ariko akabanza kugaragaza uburyo afite bwo kuyatunganya akagera ku rwego rw’ubuziranenge RBS yifuza. Bisobanuye ko imyanda ibanza gukurwamo hakongerwamo intugamubiri ziburamo.
RBS itangaza ko amamesa yinjira mu Rwanda aba afunyitse mu mifuka n’amashashi adakwiriye kubika amavuta bityo hakaba hashobora kwinjiramo amazi n’indi myanda ishobora guhindura umwimerere w’amamesa.
Yongeye ho ko RBS yagaragaje ubwoko bw’ibigega bishobora kubikwamo amamesa maze akarindwa imirasire y’izuba ishobora ku yangiriza.Bongera ho ko ayo mamesa adatunganyije yemewe gusa gukoreshwa mu Rwanda n’inganda zikora amasabuni.
Abacuruza amamesa muri Nyabugogo batashatse ko amazina yabo amenyekana baratangaza ko bemera ko ayo mamesa aba afite imyanda kandi ko bemeye gushaka uruganda rwo kuyayungurura, ariko batewe impungenge y’uko hari abantu benshi bayacuruza magendu nta mafaranga bashoye yo kuyatunganya.
Bongeyeho ko badafite byinshi byo gutangaza kuko bategereje ibisubizo bw’ibizamini by’amavuta yabo ari muri Raboratwari ya RBS bityo nibwo bazabona uko babyifatamo.
Amamesa yanduye ashobora gutera kanseri, diyabeti n’izindi ndwara. Amamesa y’umwimerere agomba kurangwa n’ibara rya oranje akaba akungahaje kuri vitamin A.
Amamesa ni amavuta akomoka mu mbuto z’ibiti byitwa Ingazi, amenshi aza mu Rwanda uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzaniya n’u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO