Amashuri yisumbuye yo mu Rwanda yari amaze kugira akamenyero ko kuzamura amafaranga y’ishuri uko umwaka ushize amwe muri akanabyungukiramo mu gihe ababyeyi bafite bayarereramo byababeraga urusobe, Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ifatanyije n’uturere bamaze kuvugutira umuti iki kibazo.
Ibi umunyamabanga uhoraho ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi Harebamungu Mathias yabitangarije IGIHE ubwo yari ku ishuri ribanza rya Nyange B aho yatangirije ibizamini bisoza amashuri abanza.
Harebamungu yavuze ko nta shuri rizongera kuzamura amafaranga y’ishuri uko rishatse, iki kibazo ngo kikaba cyarashyizwe mu maboko y’uturere akarere kakaba ari ko zajya kemeza ko ishuri rihindura amafaranga y’ishuri.
Harebamungu yagize ati “Izamuka rya hato na hato ry’amafaranga y’ishuri ni ikibazo cyarangiye; ibi bizajya byemezwa n’akarere niba hashobora kubaho ihinduka ry’amafaranga y’ishuri.”
Abajijwe na IGIHE icyo bateganya ku mashuri yigenga atega indonke ku babyeyi b’abanyeshuri bayo, Harebamungu yavuze ko ishuri iyo ryigenga riba ryigenga.
Yagize ati “Mu mugani w’ikinyarwanda bagira bati ‘akeza karigura.’ Niba umubyeyi abona ishuri ryigenga ari ryo riberanye n’umwana we azatanga amafaranga ishuri ryigenga rimusaba.”
Mu gihe mu mpera za buri mwaka w’amashuri umubare munini w’abanyeshuri bahabwaga impapuro zitumira ababyeyi babo mu nama akenshi na kenshi inama nk’izi zikaba zigamije kongera umubare w’amafaranga y’ishuri.



















TANGA IGITEKEREZO