Amashyuza azatanga ingufu z’umuriro uzikuba inshuro zirindwi uwari usanzwe ukoreshwa mu gihugu wanganaga na megawati 111,3, aya mashyuza azacukurwa ahantu hasanga hane.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishyinzwe ingufu, amazi n’isuku EWSA Muyange Yves, yatangaje ko aya mashyuza azacukurwa mu duce turimo Rubavu, mu Kinigi no mu Bugarama. Biteganyijwe ko azatangira gutunganywa umwaka utaha wa 2013.
Mu kiganiro mbwirwaruhame n’Abanyarwanda bo mu mpande zitandukanye z’Igihugu cyanyuze kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda kuwa 28 Ukwakira, Muyange yatangaje ko kuri ubu inyigo zakonzwe, hakaba hari kugenzurwa neza uburyo hazacukurwa aya mashyuza akabyazwa umusaruro.
Muyange yavuze ko ubusanzwe mu gihugu hose ingufu z’amashyanyarazi zikoreshwa zituruka ku ngomero zitandukanye, zirimo urwa Rusizi ya kabiri ikunze kugira ikibazo cy’imashini eshatu rukoresha zishaje, narwo ubwarwo rukaba rushaje kuko rwubatse mu mwaka w’1981 kugeza ubu rukaba rutaravugururwa, bityo uru rugomero rukunda kwivana ku murongo bigatuma uduce tumwe turimo Amajyepfo tubura umuriro w’amashanyarazi.
Bamwe mu Banyarwanda babajije impamvu y’ibura rya hato na hato z’umuriro w’amashyanyarazi, basobanuriwe ko ikibitera cyane ari urwo rugomero rwa Rusizi ya Kabiri, basobanurirwa ko kuri ubu EWSA inifashisha urugomero rwa Mukungwa rukunganira izindi mu gihe habayeho ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi.
Yatangaje ko kimwe n’izindi ngufu ziteganyijwe kuzabyazwa amashyanyarazi zirimo imirasire y’izuba na Nyiramugengeri, n’izindi ngomero zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO