00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amategeko agenga ubutaka atera abaturage benshi inkeke

Yanditswe na

TURIKUMWE Noël

Kuya 29 June 2012 saa 10:29
Yasuwe :

Ubushakashatsi ku micungire n’imikoreshereze y’ubutaka, bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kamena n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP), bwagaraje ko abaturage benshi bavuze ko leta ibambura ububasha mu micungire y’ubutaka.
Nk’uko byatangajwe na Dr. Shyaka agée Mugabe, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ubu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo kumenya ibibazo biri mu micungire y’ubutaka ngo bikorerwe ubuvugizi.
Kimwe mu (…)

Ubushakashatsi ku micungire n’imikoreshereze y’ubutaka, bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kamena n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP), bwagaraje ko abaturage benshi bavuze ko leta ibambura ububasha mu micungire y’ubutaka.

Nk’uko byatangajwe na Dr. Shyaka agée Mugabe, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ubu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo kumenya ibibazo biri mu micungire y’ubutaka ngo bikorerwe ubuvugizi.

Kimwe mu cyagaragaye muri ubu bushakashatsi, ni uko amategeko mashya agenga ubutaka atera urujijo abaturage.

Iri tegeko hari aho rivuga ko Leta ariyo ifite ububasha bw’ikirenga k’ubutaka. Iki gituma abaturage bumva ubutaka butakiri ubwabo.
Ngo abaturage kandi bafite ikibazo cyo kwamburwa amashyamba bateye akaba aya leta mu gihe cyo kwandika ubutaka.

Bagaragaje kandi ko aya mategeko bavuga ko yita ibishanga ahatari
ibishanga ndetse n’ibibazo byo kwimurwa n’ingurane idafasha abayihawe kubona ahandi ho gutura hakiyongeraho n’imidugudu ikivugisha benshi amangambure.

Abakozi mu kigo k’igihugu gishinzwe ubutaka n’umutungo kamere basubije ibi bibazo bagaragaza ko hakiri ikibazo cy’imyumvire y’aya mategeko mu baturage.

Ku kibazo cyo kutagira ububasha ku butaka, aba bakozi bemera ko habuze ijambo rikoreshwa ritari ubukode bitewe n’uko ryitwa mu ndimi z’amahanga ryakuwemo maze bemeza ko ubutaka ari umutungo w’umuntu ku giti cye.

Ku kibazo cy’ibishanga bavuze ko bagenderaga ku makarita ya REMA ngo ariko koko byaragaragaye ko hari aho yitaga ibishanga ahatariho. Bavuze ko iyi karita hari komisiyo iri kuvugurura iyi karita muri KIST ngo ibitaragenze neza bikazakosorwa.

Ibi bisubizo ariko bamwe mu badepite mu nteko ishingamategeko muri komisiyo y’ubutaka barabinenze.

Honorable Nkusi yavuze ko aya mategeko ajya akoreshwa nabi akavanga abuyobozi bwa Leta mu micungire y’ubutaka. Yavuze ko kuba Leta ifite ububasha bw’ikirenga k’ubutaka bisobanura gukemura ibibazo byose byavuka mu baturage bishingiye ku butaka.

Iki gitekerezo cya Nkusi kandi cyashyimangikiwe na Hon. Bazatoha Adolphe umwe mu bakoze ubu bushakashatsi atanga urugero rwa Gasabo yimuye abaturage ku irimbi rya Rusororo rikaba rihenze ku baturage benshi. Yongeyeho n’ikibazo cy’abandi baturage bimurwa cyangwa leta ikabagurira ibahenze igashyiramo abashoramari bo bakahahombera.

Iki kigo cya IRDP cyakoze ubu bushakashatsi, cyagiyeho mu mwaka wa 2001. Gifite inshingano yo kubaka amahoro binyuze mu biganiro n’ubushakashatsi.

Nk’uko Prof. Rwankindo Ruzirabwoba Pierre uyobora IRDP yabitangaje, ngo mu bushakashatsi bakora bibanda ku kibazo cyose cyatera amakimbirane mu Banyarwanda.

Impamvu yo gukora ubushakashatsi ku micungire y’ubutaka ngo ishingiye ahanini ku kuba abanyarwanda benshi aribwo bakesha amaramuko, ku bushakashatsi bwakozwe n’abandi bwagaraje ko ubutaka buri mu mpamvu z’amakimbirane y’abanyarwanda no kuba abaturage bakomeza kwiyongera ku buso butoya bw’u Rwanda n’izindi nyinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages