Ibi ni ibyagaragajwe mu nama y’uburezi y’Akarere ka Kamonyi aho Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Madamu Uwera Marie Alice yavuze ko kudakurikirana ubuzima bw’ikigo ari kimwe mu bituma abanyeshuri batsindwa, hakiyongera ho amatiku gusima akazi no gukerererwa.
Muri iyi nama yabaye ku wa kabiri tariki ya 24 Mata, uyu Muyobozi yasabye bamwe mu bayobozi b’ibigo gukosora imikorere yabo idahwitse, kandi bakita ku banyeshuri umunsi ku wundi. Muri iyi nama hagaragajwe ko hari ibigo bifite abanyeshuri batsindwa inshuro nyinshi, ugasanga ndetse byabaye akamenyero.
Bimwe mu bibazo bikibangamiye uburezi mu Karere, harimo kuba bamwe mu barimu badategura amasomo yabo neza, amatiku, gusiba no gukerererwa ku kazi uko bishakiye ndetse n’abayobozi b’ibigo badakurikirana umunsi ku wundi ubuzima bw’ibigo bayobora ugasanga batazi ibiberayo.
Bamwe mu batanze ibitekerezo nabo bagaragaje ko iyo ubuyobozi bw’ibigo bujegajega, bigira ingaruka ku mitsindire y’abanyeshuri. Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kayumbu bwana Francois Mazimpaka yavuze ko abayobozi b’ibigo aribo rufunguzo rw’imitsindire y’abana.
Ikigo cy’amashuri cya Rugarika I, ni kimwe mu bigo byatsindishije neza mu Karere ka Kamonyi. Umuyobozi w’iki kigo Ngwate Elie yavuze ko bimwe mu bituma abanyeshuri be batsinda neza, ari uko akurikirana ikigo, akaba anatuye hafi, bityo bikanamufasha gukurikirana ubuzima bw’abanyeshuri n’abarimu babo.
Ngwate yasabye bagenzi be kwikubita agashyi kandi bakita ku banyeshuri babo byaba ngombwa bakabasura mu miryango yabo igihe hari abana bagaragaje intege nke zituma badakurikirana amasomo nk’uko bikwiye.
Iyi nama y’uburezi yitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abakozi bashinzwe uburezi bakorera ku Karere, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, abashinzwe uburezi mu mirenge ba nyir’ibigo ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi budaheza.
Abayitabiriye baganiriye ku miterere y’uburezi n’imitsindire mu mashuri mu mwaka wa 2011, Imyitwarire y’abanyeshuri, gahunda y’abajyanama b’uburezi budaheza no kubaka ibyumba by’uburezi bw’imyaka 12 (12YBE) n’amacumbi y’abarimu, muri uyu mwaka w’amashuri.
Faustin NTAKIRUTIMANA
Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Kamonyi.



















TANGA IGITEKEREZO