00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaze imyaka 6 ataraburanishwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 July 2012 saa 09:24
Yasuwe :

Nyuma yo kumara imyaka 6 muri Gereza Nkuru ya Kigali, Habanabashaka Jean Claude, arasaba kurenganurwa.
Amakuru Ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha ibaruwa gifite ya Habanabashaka Jean Claude, ivuga ko yandikiye Ubushinjacyaha Bukuru asaba ko yafungurwa ngo kuko afunzwe igihe kigera ku myaka 6 akaba ataraburanishwa.
Habanabashaka muri iyo baruwa aragira ati: “ Nyakubahwa Mushinjacyaha, mbandikiye mbasaba kunfungura kuri dosiye RPGR 05567/S1/2006 ku cyemezo No 156/05/TGI/Nyge, (…)

Nyuma yo kumara imyaka 6 muri Gereza Nkuru ya Kigali, Habanabashaka Jean Claude, arasaba kurenganurwa.

Amakuru Ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha ibaruwa gifite ya Habanabashaka Jean Claude, ivuga ko yandikiye Ubushinjacyaha Bukuru asaba ko yafungurwa ngo kuko afunzwe igihe kigera ku myaka 6 akaba ataraburanishwa.

Habanabashaka muri iyo baruwa aragira ati: “ Nyakubahwa Mushinjacyaha, mbandikiye mbasaba kunfungura kuri dosiye RPGR 05567/S1/2006 ku cyemezo No 156/05/TGI/Nyge, cyafashwe n’umucamanza wa TGII Nyge, cyo ku wa 29 Gicuransi 2006.

Habanabashaka muri iyo baruwa akomeza agira ati “ Icyaha nkekwaho ni icyaha cy’ubujura buciye icyuho nkaba maze imyaka 6 ntaraburanishwa kandi nzi neza ko igihugu cyanjye kigendera ku mategeko kandi kinarwanya akarengane”.

Akomeza avuga ko itegeko rimurengera riri mu ngingo ya 44, mu gika cya 2 mu itegeko no 20/2006 ryo ku wa 22 Mata 2006.

Habanabashaka arasaba ko ubushinjacyaha aribwo bugomba gutanga ibimenyetso byemeza ibyaha abaregwa bashinjwa, ngo niba ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge bwarabuze ibimenyetso, yafungurwa kugira ngo uburenganzira bwe bwubahirizwe.

Asoza, asaba ubutabera ko yarekurwa ngo kuko imanza zigomba gucibwa mu gihe kitarambiranye, kandi akaba azi neza ko ubutabera bw’u Rwanda bugendera ku mategeko.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifuje kuvugana n’umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Kigali, itumanaho ntiryakunda .

Komiseri w’Urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda, Jenerali Paul Rwarakabije kuri telefoni igendanwa, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko atari azi icyo kibazo kuko ubusanzwe buri gitondo ahabwa raporo ya gahunda mu magereza yose.

Yavuze ko agiye kugikurikirana akamenya uko giteye. Yakomeje avuga ko ibyo bibazo bikunze kubaho bitewe n’uburyo raporo zikorwa.

Nyamara ngo ubusanzwe iyo bigaragaye bahita bakorana n’izindi nzego bireba, yaba ubushinjacyaha, inkiko ariko ngo nta byera ngo de.

Inkuru ya Izuba Rirashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages