Nyuma yo gusohora igitabo yise Love above all (Urukundo hejuru ya byose), Musabyimana Jean de Dieu arazenguruka ibigo by’amashuri bitandukanye aha urubyiruko ubutumwa bw’urukundo n’amahoro, kubabarirana n’ibindi bigamije kubaka umuryango nyarwanda.
Izo ngendo akora ziri muri gahunda y’umuryango yashinze witwa Sowers of Peace, ku wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2012, yari ageze mu kigo cya Lycée de Kigali, ikigo cya 25 amaze gusura atanga umusanzuwe mu kubaka igihigu, gahunda yafashijwemo na Minisiteri y’Umuco na Siporo.
Igitabo cye n’ubutumwa atanga, bihuza urubyiruko rukomoka ku miryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abakomoka mu miryango y’abagize uruhare muri Jenoside, hagamijwe kubaka icyizere kiganisha ku Rwanda ruzira amakimbirane n’inzangano.
Mu kiganiro na IGIHE, Musabyimana Jean de Dieu yatangaje ko ubutumwa aha urubyiruko rubwumva neza kuko umuryango yashinze umaze kugira abakorerabushake biyandikishije basaga ibihumbi bitatu, bivuze ko bafite ubushake byo kwimakaza amahoro n’urukundo mu banyarwanda no hagati yabo muri rusange.
Umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri Lycée de Kigali, Kambari Reverien, aganira na IGIHE, yatangaje ko mu Rwanda hakenewe abandi bantu benshi bafite ubutumwa nk’ubwo Musabyimana atanga, kuko kubera byinshi u Rwanda rwanyuzemo, harimo Jenoside yakorewe Abatutsi bitarashira mu mitwe ya benshi, bityo ubutumwa bw’urukundo, amahoro, kubabarirana n’ibindi bikaba bigikenewe by’umwihariko ku rubyiruko.
Yagize ati”Uyu musore yigisha avuga ukuntu yabayeho n’uko yaje kubirenga, bituma urubyiruko rurushaho kugira icyerecyezo y’ejo hazaza, dukenewe benshi nkawe.”
Musabyimana Jean de Dieu afite gahunda yo kuzagera nibura ku bigo by’amashuri mirongo itatu, kimwe kimwe muri buri Karere atanga ubutumwa.



















TANGA IGITEKEREZO