00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amazu yubakirwa abacitse ku icumu na n’ubu aracyemangwa

Yanditswe na

Ruzindana RUGASA

Kuya 10 April 2012 saa 04:43
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abagera kuri miliyoni, isiga imfubyi nyinshi, abamugaye batagira ingano, inshike n’abapfakazi bagikeneye kwitabwaho uko bwije n’uko bucyeye, kugeza ubu bamwe mu babashije kubakirwa n’Ikigega cya Leta Gitera inkunga Abacitse ku Icumu Batishoboye (FARG) amwe mu mazu bubakiwe aracyemangwa mu myubakire. N’ubwo Leta ibinyujije muri FARG yagerageje gusana no kubakira abantu nk’aba batishoboye; abubakiwe amazu ndetse n’abacitse ku icumu muri rusange (…)

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abagera kuri miliyoni, isiga imfubyi nyinshi, abamugaye batagira ingano, inshike n’abapfakazi bagikeneye kwitabwaho uko bwije n’uko bucyeye, kugeza ubu bamwe mu babashije kubakirwa n’Ikigega cya Leta Gitera inkunga Abacitse ku Icumu Batishoboye (FARG) amwe mu mazu bubakiwe aracyemangwa mu myubakire.

N’ubwo Leta ibinyujije muri FARG yagerageje gusana no kubakira abantu nk’aba batishoboye; abubakiwe amazu ndetse n’abacitse ku icumu muri rusange banenga uburyo aya mazu yubatswe, bavuga ko FARG itabyitayeho kugeza n’aho amazu asenyuka atamaze imyaka ibiri, ndetse ngo hari n’aho aya mazu yagize asenyuka ibikorwa byo kubaka bigikomeje nk’uko abaganiriye na IGIHE babivuga.

Ku rundi ruhande ariko, abacitse ku icumu bavuga ko ba rwiyemezamirimo aribo babigiramo uruhare rukomeye kuko aribo baba bayoboye igikorwa nyirizina cyo kubakira abo bacitse ku icumu, ndetse bavuga (abacitse ku icumu) ko ba rwiyemezamirimo nk’aba bubaka amazu agahirima atarenga umutaru bashyirwa mu rwego rw’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

“Kubaka nabi amazu y’Abacitse ku icumu ni ugupfobya Jenoside”

Umusaza Kanamugire wacikiye ku icumu mu Mujyi wa Kigali avuga ko ba rwiyemezamirimo bahabwa isoko ryo kubakira abacitse ku icumu barangiza bakubaka amazu nabi bakwiye kubiryozwa ndetse bagahanwa bitandukanye n’iby’abandi.

Agira ati: “Numva biriya baba bakoze ari ugupfobya Jenoside kuko baguhaye kubakira abacitse ku icumu, ukabakira amazu anyeganyega ndetse ashobora kugwa igihe icyo aricyo cyose ntaho uba utandukaniye na bariya birirwa bahakana ko nta Jenoside yabayeho cyangwa ngo habayeho Jenoside ebyiri”.

N’ubwo uyu musaza avuga ibi ariko, Mihigo Vénuste wo mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Rwamagana avuga ko iki kibazo cyo kubaka amazu “adashinga” kitakagombye kuryozwa ba rwiyemezamirimo ahubwo ngo FARG niyo yabibazwa.

“Ba rwiyemezamirimo bararengana, bikwiye kuryozwa FARG”

Mihigo agira ati: “Ba rwiyemezamirimo bararengana rwose. Jyewe sinabarenganya, none se ko hirya no hino birirwa bubaka amazu, ni angahe wari wumva yahirimye? Kuki ayubakwa na FARG ariyo usanga yahirimye? Mbona ikibazo kiri hagati ya FARG na ba Rwiyemezamirimo kuko bakora ibyo basinyanye”.

Akomeza agira ati: “Mbona iki ari ikintu kibabaje cyane kuko niba umuntu yaragize ihungabana muri we cyangwa yarahuye n’ibintu bikomeye bikimutoneka umutima kugeza n’ubu, warangiza ukamushyira mu nzu, ejo akabona itangiye komoka cyangwa imuguye hejuru, ntabwo ari ukumuha agaciro akwiriye. FARG niba igiye kubakira abantu yagakwiye kujya ishyiraho suivi yayo ntibabikore nko kwikiza umuntu kuko aje abatakira”.

Uyu musore w’imyaka 25, uvuga ko hari amazu yubatswe i Ntunga yigeze kugwa batarayataha yibaza ibibazo bikurikira: “None se niba ushaka guha umuntu icyizere cy’ubuzima burambye ni gute wamwubakira inzu izamara imyaka ibiri cyangwa itatu? None se bifuza ko abacitse ku icumu bajya bahora baza bababwira ngo inzu yaguye nimudusanire?

Icyo FARG ibivugaho

Mu gushaka kumenya icyo FARG ivuga kuri iki kibazo twaganiriye na Gihana Regis ushinzwe amacumbi muri FARG atubwira ko bamwe muri ba Rwiyemezamirimo bubatse nabi aya mazu akagera n’aho agwa barimo gukurikiranwa n’inkiko.

Byongeye kandi, Gihana avuga ko kuva mu mwaka w’1998 kugera mu 2000 igikorwa cyo kubakira abacitse ku icumu batishoboye cyari mu maboko ya FARG ariko ngo nyuma byaje guhinduka bikajya mu turere ndetse hajyaho amabwiriza y’imikoranire hagati y’iki kigega n’uturere, ku buryo kugeza n’ubu ibikorwa byo kubaka amazu y’abacitse ku icumu biri mu nshingano z’akarere (gusa ngo FARG niyo itanga amafaranga).

Ku kibazo cy’uko ba rwiyemezamirimo bubaka amazu bahanwa nk’abapfobya Jenoside, Gihana Regis avuga ko umuntu yaba yihuse. Ati: “Umuntu avuze ko bapfobya Jenoside yaba yihuse cyane, ahubwo umuntu yabanza akamenya icyabiteye.... gusa ikiriho ni uko abakoze nabi ibyo bagombaga gukora barimo gukurikiranwa n’inkiko”.

Ku kibazo cy’amacumbi yabaruwe kuri FARG kandi amaze imyaka myinshi atuwemo n’abacitse ku icumu ndetse aribo yubakiwe, Gihana Regis avuga ko ibi byahindutse akandikwa ku bo yubakiwe. Ati: “Inama y’Umushyikirano yabaye umwaka ushize yemeje ko abarurwa kuri ba nyirayo kandi byarakozwe”.

Tubabwire ko kuva mu mwaka w’1998, Ikigega cya Leta kigenewe Gutera Inkunga Abacitse ku Icumu Batishoboye cyashingwa, abana 39,418 bafashijwe n’ikigega cya FARG kwiga amashuri yisumbuye, 4339 muri bo bamaze kurangiza kaminuza naho abarimo kuyiga muri iki gihe ni 5,812. Abacitse ku icumu batishoboye bubakiwe amazu bagahabwa amacumbi bagera ku 40,187, abishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ni 164,000 naho abahabwa inkunga y’ingoboka bagera ku 23,360.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages