Ubwo hamaze gutangizwa ku mugaragaro ikigega cyiswe “Agaciro Development Fund”, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi yageneye ubutumwa abahatuye, bubakangurira gutanga umusanzu ujya muri iicyo kigega.
Mu butumwa bwa Ambasaderi Masozera Robert, bwabwiraga abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’inshuti zabo ko yizeye neza ko bumvise ko mu Rwanda, ku itariki ya 23 Kanama, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ikigega " Agaciro development Fund".
Bukomeza bugaragaza ko nk’uko byasobanuwe, icyo kigega ari umugambi mushya w’Abanyarwanda ugamije gushyiraho uburyo bwihariye bwo gutanga umusanzu mu Kigega kizafasha u Rwanda gukomeza intego z’iterambere no kwiyubaka nk’igihugu hagamijwe kudakomeza gutega amaso ak’imuhana.
Ni ikigega kije cyunganira uburyo butandukanye u Rwanda rwari rusanzwe rubonamo amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’iterambere, ariko kikagira umwihariko wo kuba icy’Abanyarwanda ari nabo batangamo umusanzu wabo.
Ubwo butumwa bwa Ambasaderi Masozera, bukavuga ko ari yo mpamvu dukangurira umunyarwanda wese n’inshuti z’u Rwanda, n’undi muntu wese ubyifuza kuzashyira umusanzu we muri icyo Kigega.
Uburyo hatangwamo inkunga, ubutumwa bwe bugaragaza ko umuntu ashobora kuba umuntu ku giti cye, itsinda ry’abantu, ishyirahamwe cyangwa umuryango uyu n’uyu.
Ambasaderi avuga ko hagiye gufungurwa Konti yihariye mu Bubiligi izajya ishyirwamo imisanzu izatangwa, hanyuma ayo mafaranga akazoherezwa kuri Konti nkuru zafunguwe mu Rwanda na MINECOFIN.
Usibye ariko ubwo buryo bwa Konti yo mu Bubiligi, hari ubundi buryo ngo bwatangiye gukora ababishaka batangira gukoresha, hanyuzwa umusanzu kuri imwe mu makonti ya Banki Nkuru y’Igihugu kuri konti 120.50.72 ; muri Banki ya Kigali kuri Konti 040-0424687-43 cyangwa muri Banki y’Abaturage kuri konti 408-369-34-98-11. Kwishyura mu buryo bwa « online banking » nabyo birashoboka, ukoresheje nomero z’ ikarita yawe ya Banki; kandi bashobora no kunyuza gutanga umusanzu ku rubuga rwa internet rw’Ikigega Agaciro , www.agaciro.org .
Ambasaderi yamenyesheje abatuye mu Bubiligi ko mu abatuye mu Rwanda, ho ikoranabuhanga ryabicyemuye, kuko bakoresheje telefone yabo igendanwa, bandika ijambo « Agaciro 500» cyangwa « Agaciro 1000 » bakohereza ubutumwa bugufi (SMS), bakaba batanze umusanzu wabo mu Kigega.
Nk’ uko yabitangarije IGIHE, Ambasaderi Masozera ati “ndizera ko Abanyarwanda n’inshuti zabo hano mu Bubiligi, tuzaba ku isonga mu gufatanya guteza imbere igihugu cyacu cy’u Rwanda nk’uko dusanzwe tubikora ariko noneho biciye mu “Agaciro development Fund" bifite akarusho katagereranwa, harimo ishema, ishyaka, urukundo no kwihesha Agaciro.”



















TANGA IGITEKEREZO