Ambasaderi Vincent Karega yashyikirije Perezida w’Igihugu cya Mauritius, Rajkeswur Purryag, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu ku wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2012.
Itangazo rigenewe Abanyamakuru rya Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo i Pretoria, ku cyicaro cya Consul y’u Rwanda muri Mauritius, rivuga ko Perezida Rajkeswur Purryag yashimiye u Rwanda ku ntambwe yihuse rumaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yongeraho ko Mauritius n’u Rwanda bisangiye byinshi harimo kuba ari ibihugu bito cyane, ariko bishimwa cyane kubera intambwe nziza bigenda bitera, anizeza ubufatanye mu rwego rw’ubuvuzi.
Mu kiganiro Vincent Karega yagiranye na Perezida Rajkeswur, yatangaje ko bigaragara ko Mauritius irimo gutera intambwe nziza mu miyoborere n’ishoramari n’ubwo ari igihugu kidafite umutungo kamere mwinshi.
Karega ashimira ubufatanye bw’ibihugu byombi, yaba ku rwego rwa za guverinoma n’inzego z’abikorera, kuko u Rwanda rubyungukiramo byinshi.
Nyuma yo kubonana n’umukuru w’igihugu cya Mauritius, Ambasaderi Vicent Karega yabonanye n’abandi banyacyubahiro batandukanye bo muri Mauritius, harimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Depite P Joosery ushinzwe ikigo cy’igihugu cya Mauritius gishinzwe amahugurwa n’iterambere ( Mauritius Institute of Training and Development), Ambasaderi mushya wa Mauritius mu Rwanda n’abandi batandukanye.
Ambasaderi Vincent Karega yakanguriye abayobozi banyuranye b’igihugu cya Mauritius bagiye baganira gufatira urugero ku Rwanda muri gahunda zitandukanye, harimo iy’ubwiyunge, kubaka igihugu n’ivugurura ry’inzego hagamijwe kuzongerera ubushobozi.
By’umwihariko kandi Abayobozi batandukanye b’igihugu cya Mauritius batangaje ko hari inyungu zifatika zizaboneka muri ubu bufatanye n’imikoranire bizashingira ahanini kw’ishoramari, ubucuruzi, Ikoranabuhanga, Ubuhinzi bubyara inyungu, ubukerarugendo, Ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege, Uburezi n’ubuzima bigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa hagati y’ibihugu byombi.
Ni igihugu cyateye imbere mubijyanye n’ubukerarugendo, ikoranabuhanga, cyateje imbere ishoramari, urwego rw’ubuvuzi kigira n’abaganga benshi b’inzobere, serivise nziza no kwakira abakugana, gukora isukari n’ibindi byinshi u Rwanda rushobora kwigiraho.
Ikirwa cya Mauritius bakunze kwita ikirwa cy’u Bufaransa, kuko bwagikoronije igihe kirekire, giherereye mu nyanja y’u Buhinde mu Burasirazuba bw’Afurika.
























TANGA IGITEKEREZO