00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi w’u Budage yasoje imirimo ye mu Rwanda

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 28 June 2012 saa 04:10
Yasuwe :

Perezida Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kamena 2012, yakiriye mu biro bye muri “ Village Urugwiro” Ambasaderi Elmar Timpe w’ u Budage mu Rwanda waje kumusezera ho, nyuma yo kurangiza imirimo ye mu gihe cy’imyaka ine yari amaze mu Rwanda.
Amabasaderi Elmar Timpe yatangaje ko bishimiye imirimo itandukanye y’iterembere babashije gufatanya na Leta mu iterambere ry’Igihugu cy’ u Rwanda mu nzego z’ubuzima, mu burezi no mu bikorwa biteza abaturage imbere.
Yavuze ko mu myaka (…)

Perezida Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kamena 2012, yakiriye mu biro bye muri “ Village Urugwiro” Ambasaderi Elmar Timpe w’ u Budage mu Rwanda waje kumusezera ho, nyuma yo kurangiza imirimo ye mu gihe cy’imyaka ine yari amaze mu Rwanda.

Amabasaderi Elmar Timpe yatangaje ko bishimiye imirimo itandukanye y’iterembere babashije gufatanya na Leta mu iterambere ry’Igihugu cy’ u Rwanda mu nzego z’ubuzima, mu burezi no mu bikorwa biteza abaturage imbere.

Yavuze ko mu myaka ine yari amaze mu Rwanda ibihugu byombi byafatanyije bikagira imikoranire myiza. Yanavuze ko u Budage bugenera u Rwannda inkunga ingana na miliyonini 60 z’Amayero kandi ko yizeye ko na mugenzi we uzamusimbura azakomereza aho yari agereje.

Mary Baine Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagize ati:” Amabasaderi Elmar Timpe yaganiriye n’Umukuru w’Igihugu ku bufatanye bw’ibihugu byombi, ibyagezweho n’ibiteganywa, bagarutse ku kwiga inmyuga (vocation Training) kuko mu gihugu cy’u Budage byateye imbere, ni imwe muri gahunda izitabwaho mu bufatanye”.

Yanavuze ko Umukuru w’Igihugu yashimiye Ambasaderi Elmar Timpe kuko yitabiraga gahunda z’Igihugu kandi amafaranga iki gihugu cyageneraga u Rwanda yikubye inshuro ebyiri mu gihe Ambasaderi Elmar Timpe yari ahagarariye igihugu cye mu Rwanda.

Igihugu cy’u Budage cyatangiye imikoranire n’u Rwanda kuva mu mwaka wa 1962. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihugu cy’u Budage cyabaye icya mbere mu gufungura ubufatanye n’umubano mwiza n’u Rwanda, aho cyafashije u Rwanda kubaka ibyari byarangiritse birimo amazi, umuriro n’itumanaho.

Ibindi iki gihugu gifitemo imikoranire myiza n’u Rwanda ni itumanaho, aho iminara na Radio ya Deutche Welle imaze imyaka isaga 40 mu Rwanda ifasha mu itumanaho.

U Rwanda n’Intara ya “Rhineland Palatinate” yo mu Budage bimaze imyaka imyaka 30 bifitanye umubano. Kuri ubu iyo Ntara yafashije ibikorwa 52 mu turere n’ntara z’u Rwanda.

Ibigo 250 by’amashuri byo mu Rwanda bifashwa na “Rhineland Palatinate” mu bikorwa bitandukanye.
Abakorerabushake bo mu Budage bakomeje kuza mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda.

Ibikorwa by’ingenzi u Rwanda n’u Budage bifitanye mo ubufatanye birimo inkunga i cy’ u Budage kigenera u Rwanda, ibikorwa by’imiyoborere myiza , ubuzima no guteza imbere imishinga iciriritse.

Foto:Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages