00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APEFOC Kanama: Batanu bamaze gutwara inda z’indaro

Yanditswe na

Maisha Patrick

Kuya 12 June 2012 saa 02:13
Yasuwe :

Batanu nibo bamaze kugaragaraho ikibazo cy’inda zindaro mu Kigo Cyitiriwe Mutagatifu Wenceslas APEFOC Kanama giherereye mu Murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu mu Ntara y’uburengerazuba, aba banyeshuri ngo bagiye baterwa inda na bamwe mu bacuruzi bo muri Centre ya Mahoko.
Nyuma yaho iyi nkuru isohokeye mu kanyamakuru ka RIA MEDIA gakorera muri iki kigo, IGIHE twifuje kumenya koko ko iyi nkuru ari impamo tunyarukira kuri icyo kigo tuganira n’Umuyobozi wacyo Kwima sixbert.
Kwima sixbert (…)

Kwima sixbert yagize ati :”Bimaze kugaragara ko abana batwara inda bitewe no gukunda iraha, bararikira ibirenze ubushobozi bwa babyeyi babo, Ubuyobozi bw’ikigo bwagiye bugira inama kenshi abanyeshuri, kuko buri kwezi turahura bakatubwira ibibazo bafite ari naho twamenyeye aya makuru ko aba banyeshuri batwite, icyo twakoze twatumyeho ababyeyi babo baraza dufata ingamba ko bavuga ababateye inda turabashaka tubasaba ko babana mu buryo bwemewe n’amategeko ni muri urwo rwego umwe yamaze no kwiyandikisha mu Murenge kuburyo mu gihe gito bazakora ubukwe”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ababyeyi badakurikirana ubuzima bwa bana babo kuko aba banyeshuri nta numwe uba mu kigo bose bicumbikira hanze y’ikigo.

Bamwe muri aba banyeshuri baturuka kure kuko bamwe baturuka mu Karere ka Ngororero, Burera, na Gakenke. Uyu muyobozi asaba ababyeyi gukurikirana aho baba basize abana babo, kuko hanze haba hari abandi barekereje kubagirira nabi babatesha amashuri yabo.

Muri aba abanyeshuri batewe inda harimo batatu biga mu mwaka wa Gatandatu mugihe abandi babiri biga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages