Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, hafungiye umugore witwa Nyiramvuye Petronilla ukekwaho kunyereza amafaranga asaga miliyoni y’ubwishyu yatanzwe n’abangije bakanasahura imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 nyamara ntayashyikirize beneyo.
Nyiramvuye unashinzwe kurangiza imanza kuko ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasheke, avuga ko yahuye n’ikibazo avuga ko aya mafaranga yabuze.
Ayo mafaranga ni ayo mu manza zaciwe na Gacaca zo mu mpera z’umwaka wa 2010. Nyuma y’uko imiryango 50 yaregeraga indishyi izitsindiye Nyiramvuyekure akaba ari we uhabwa inshingano zo kurangiza izi manza yaka amafaranga abagomba kuyatanga nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ubifite mu nshingano, ngo ni bwo yatangiye buhoro buhoro guteza cyamunara imitungo y’abasahuye iby’abandi mu gihe cya Jenoside ariko bene kwishyurwa indishyi ntibayabona.
Bavuga ko bamwegeraga bayamubaza akababwira ko amafaranga yayafashe ariko ko ngo "yamuguyeho", bishatse kuvuga ko yayabuze.
Ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu Murenge wa Bushenge avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bukibimenya bwamwatse ibisobanuro akemera ko ayo mafaranga yayakoresheje mu nyungu ze ariko azayishyura vuba, nyuma ngo byanze biba ngombwa ko ashyikirizwa ubutabera.
Nyiramvuyekure ubu ari mu maboko ya Polisi, akaba avuga ko aya mafaranga atayanyereje ahubwo ko nyuma yo kuyakira hari aho yayabitse nyuma yajya kuyahashaka akayabura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Supt Mwiseneza Urbain, avuga ko icyaha cyo kunyereza umutungo ari icyaha cy’ubugome by’umwihariko iyo bikozwe n’umuntu w’umuyobozi kuko bishobora gutuma abaturage bakura icyizere ku buyobozi bw’igihugu.
Nyiramvuyekure aramutse ahamwe n’iki cyaha byafatwa nk’icyaba cyo kwangiza no kurigisa umutungo w’abandi, kikaba gihanwa n’ingingo ya 325 y’amategeko ahana ateganya ko uwagikoze ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku 10 n’ihazabu y’amafarang kuva kuri miliyoni ebyiri kugeza kuri eshanu.



















TANGA IGITEKEREZO