Umusore witwa Habimana Isaac wavutse mu mwaka 1984 ufite indangamuntu yatangiwe mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi ho mu Ntara y’Iburengerazuba arakekwaho ubutubuzi yaba yarakoze ku wa Kane w’icyumweru gishize.
Uyu Habimana Isaac yafatiwe mu Mujyi wa Muhanga n’inzego z’umutekano zari zambaye sivili ariko bigoranye, mu gihe yageragezaga kuzirwanya nyamara zamweretse ibyangombwa by’akazi.
Uvuga ko yatuburiwe aya mafranga ni umugore umwe ukorera mu Mujyi wa Kibuye, wavuze ko uyu musore yaje nk’umukiriya akamubwira ko atubura amafaranga ku buryo yamuhaye agera ku bihumi bitanu agahita ayabyazamo ibihumbi 20 akoresheje OMO yayi yashyizwe mu ndobo.
Uyu mugore utashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko nyuma yo kubona uwo Habimana Isaac atubuye aya mafaranga yagiye kuri banki akabikuza ayo yari afite akayazanira uyu Habimana nawe akamubwira ko mu bihumbi birenga magana inani amuhaye azayabyazamo miliyoni 8 nyuma y’iminsi 4.
Hari ku wa Kane ategereza ko amafaranga bashyize mu cyumba azabyara izo miliyoni ku Cyumweru gishize, nyamara ngo nyuma yo guterefona uyu yita umutubuzi ku munsi bavuganye ko bazafunguriraho icyumba cyari cyashyizwemo iyo mari yamubwiye ko agomba kureka bakazagifungura ku wa Kabiri amafanaga yiyongereye, yagize agatima maze afungura cya cyumba ku Cyumweru bavuganye asanga ntacyibereyemo.
Nyuma yo kumva ataye umutwe uyu mugore yaterefonnye Habimana amubwira ko yagaruka bakongera bagatubura andi agamije kumufata ariko amusubiza ko ari I Muhanga adashobora kujya ku Kibuye.
Nyir’ugutuburirwa yahise amubaza niba yajya i Muhanga akamusangayo yitwaje iyo miliyoni yamushukishaga maze Habimana amwemerera kuza afite indobo irimo OMO na ya mafaranga akayavunjishamo amadorari agasigaza amafaranga ibihumbi 200 bitavunje anamubwira aho ahagarara bakajya mu nzu zicumbikira abagenzi ( lodge) bakarara bayatubura.
Uwo mugore yahahagaze mu gihe yari yateguje inzego z’umutekano nibwo yahageraga maze zihita zimuta muri yombi nyuma yo kugundagurana cyane.
Nyamara ngo uyu musore ukekwaho ubu butubuzi ntakora wenyine kuko n’uwitwa Rwemarika Théophile nawe aherutse kwibwa n’umukozi wamukoreraga mu kazi ko gucuruza amakarita witwa Utuje Vincent, aho yamutwaye ibihumbi 600. Uyu Utuje ngo yakundaga gusangira n’uyu Habimana mu kabari kitwa Nectar gaherereye mu Mujyi wa Muhanga.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga aganira na IGIHE yavuze ko uyu Habimana akekwaho ubutubuzi bw’aya mafaranga nubwo yiyemerera ibihumbi 500 ngo yaba yaratwaye uyu mugore, ariko uyu mugore we avuga ko yibwe n’uyu mutubuzi ibihumbi 825 yari yagujije muri Banki ya Kigali.
Ku bw’uyu Muyobozi wa Polisi, ngo ibi bintu ababikora bagombye kubyirinda kuko Polisi y’Igihugu iri maso kandi ihora yiteguye guhangana nabyo. Ikindi ngo nuko ubu bujura busubiza igihugu inyuma, kuko bagoka bakora ngo biteze imbere nyamara bagacuzwa utwabo n’aba batekamutwe.


















TANGA IGITEKEREZO