Nyuma y’amakuru yasohotse mu itangazamakuru ko mu Rwunge rw’Amashuri rwa APE Rugunga ruherereye i Kigali, umuyobozi w’iri shuri Saidon Christian aranyomoza ayo makuru y’amacakubiri ashingiye ku moko.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Saidon yahakanye yivuye inyuma icyitwa amacakuri muri APE Rugunga cyangwa icyo ari cyo cyose cyayahembera. Yabivuze muri aya magambo, ati “Mu by’ukuri nta macakubiri arangwa muri iki kigo. Na cya gihe havugwaga ibintu by’amacakubiri n’ingengabitekerezo mu mashuri anyuranye nta n’akanunu kayo kaharanzwe, n’ubu nta n’urwikekwe rwayo ruhari.”
Amakuru y’uko iri shuri ryaba ririmo amacakubiri kandi yavugaga ko mu barimu abakomoka muri Congo batoneshwa na Ngirinshuti Etienne ushinzwe amasomo ashyigikira abarimu b’abahutu agatoteza abatutsi, ariko umuyobozi wa APE Rugunga avuga ko ari ibinyoma. Avuga ko n’ababihwihwisa nta gihamya babibonera, kuko nta kindi bagamije usibye gusebya no gusenya ikigo birengagije imikorere mibi yabo.
Mu magambo ye, Saidon agaragaza ko iby’amacakubiri ari impitagihe urebye inzira u Rwanda rurimo. Ati “Iki gihe tugezemo si icyo kuzana ibintu by’ivangura. Ibyo byari ibya kera. Nta muntu n’umwe mu Rwanda mu gihe tugezemo n’icyerekezo igihugu gifite washyigikira ibintu nk’ibyongibyo.”
Mu Rwanda higeze kuvugwa inkuru z’amacakubiri ashingiye ku moko n’ingengabitekerezo ya Jenoside, icyakora nyuma y’uko iki kibazo gihagurukiwe nta makuru yari aherutse yabyo.



















TANGA IGITEKEREZO