Umugabo witwa Rutimbya John yafahwe kuri uyu wa Kabiri ku itariki ya 11 Nzeri, yuzuriza ibyangombwa abaza gusaba serivise ku biro by’abinjira n’abasohoka akabaca amafaranga.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yari agiye muri gahunda zindi ku biro by’abinjira n’abasohoka , ni bwo yasanze Rutimbya yafashwe n’Ibiro by’abinjira n’abasohoka, bamushinja kuzuriza abantu ibyangombwa, abaca amafaranga kuri serivise bemererwa kubona ku buntu, akabikora Atari n’umukozi waho.
Aganira na IGIHE Rutimbya John, umuturage ukomoka mu murenge wa Kicukiro, we ntiyemeranyaga n’ikosa yafatiwemo n’abakozi b’Ibiro by’abinjira n’abaosohoka mu Rwanda.
Ygize ati “Rwose ntabwo nari mbizi ko ari amakosa, ndasa imbabazi, abo nujurije batu sinabaciye amafaranga, nibo bibwirije bampa ayo kugura soda.”
Ababjijwe niba koko adasanzwe akora ako kazi ko kuzuza aca amafaranga abaje gusaba serivise, yavuze ko we ari ubwa gatatu ahagera. Ariko mu mvugo ye ntiyasobanuraga neza uburyo yageze kuri ibyo biro. Ubwa mbere yavugaga ko yari yaje kuzuriza mubyara we washakaga kujya i Burundi, ubundi akavuga ko yaje hari umuntu umuhamagaye ngo bahahurire hafi yo kuri ibyo biro.
Sebutega Ange, ushinzwe itangazamakuru mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, yatangarije IGIHE ko ikosa bafatiye Rutimbya ari kimwe mu bibazo bahura nabyo.
Ati “Hari n’abandi tujya tubona, banabatangirira ku muhanda bataragera no ku biro, bakabatekera umutwe ko ari bo babuzuriza ibyangombwa, ko batabujurije ibyo bashakaga batabibona.”
Sebutega avuga ko babuzuriza ibyangombwa bakanabaca amafaranga, nk’uko na Rutimbya yari amaze kubona agera ku gihumbi na magana arindwi.
Ikindi gikomeye Sebutega avuga ko abo bakomisiyoneri, baza bakanivanga mu baje kwaka serivise, bakaba banabiba ibikapu, mu gihe babifashije hasi.
Kugeza ubu nyuma yo kumenya ko hari abigize abakomisiyoneri bo kuzuriza abantu ibyangombwa, bagaca amafaranga hamaze gufatawa batatu.
Sebutega avuga ko kwaka serivise iyo ariyo yose haba hari abakozi bashinzwe gusobanurira uwahura n’ikibazo iki n’iki mu kuzuza impapuro zo gusaba ibyangombwa byo kujya hanze. Avuga ko buri cyangombwa cyose gisabwa haba hari ibisabwa, n’igihe bimara ngo usaba abe yasubijwe.
Sebutega avuga ko kubaka Passport cyangwa icyangombwa cy’inzira ajya mu mahanga bifata iminsi itatu gusa, bikanihutishwa mu gihe usaba agaragaje impamvu zihutirwa nk’uburwayi, impamvu z’akazi n’ibindi . Byongeye kandi bikaba impapuro zuzuzwa ziba zanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda bitabujije ko n’ukeneye mu zindi ndimi nawe azibona, kandi hari ikibazo umuntu agize mu kuzuza haba hari umukozi ushinzwe kumufasha.



















TANGA IGITEKEREZO