00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ari iterambere n’ababyeyi ni nde utuma abana bishora mu busambanyi?

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 24 July 2012 saa 11:02
Yasuwe :

Nyuma y’aho bigaragariye ko urubyiruko rusigaye rwishora mu busambanyi ku myaka mike, impaka ni zose aho ababyeyi bavuga ko biterwa n’iterambere mu ikoranabuhanga rikwirakwiza amafirime y’urukozasoni muri aba bana, naho abana bakavuga ko ari ababyeyi babigiramo uruhare runini.
Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 12-18 ngo rusigaye rwigamba ko ruzi gukora imibonano mpuzabitsina kurusha abantu bakuru.Ibi ngo babiterwa nuko bifashisha ikoranabuhanga mu kureba ibibera hirya no hino kw’Isi, aho (…)

Nyuma y’aho bigaragariye ko urubyiruko rusigaye rwishora mu busambanyi ku myaka mike, impaka ni zose aho ababyeyi bavuga ko biterwa n’iterambere mu ikoranabuhanga rikwirakwiza amafirime y’urukozasoni muri aba bana, naho abana bakavuga ko ari ababyeyi babigiramo uruhare runini.

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 12-18 ngo rusigaye rwigamba ko ruzi gukora imibonano mpuzabitsina kurusha abantu bakuru.Ibi ngo babiterwa nuko bifashisha ikoranabuhanga mu kureba ibibera hirya no hino kw’Isi, aho bareba amafilime agaragaza aho abantu bakora imibonano mpuzabitsina ku mugaragaro, mu gihe bamwe mu bantu bakuru batabona umwanya wo kureba bene ayo mafilime cyangwa se ntibanayiteho.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na IGIHE, batunze agatoki ababyeyi babo ngo kuko hari ibintu bimwe na bimwe batababwira, kandi baba bafite amatsiko yo kubimenya, bityo bakifashisha ikoranabuhanga.
Nubwo uru rubyiruko rwemera ko izo filime zishobora kuba imbarutso yo gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, hakiyongeraho no gutwara inda zitateguwe, ngo amatsiko niyo atuma bazireba.

Abacuruza amafirime atandukanye mu Mujyi wa Kigali bo batangaje ko izi filime z’urukozasoni batazicuruza ku mugaragaro, ariko iyo hagize umukiriya uyishaka bayimuha rwihishwa.

Aba bacuruzi bakomeje batangaza ko mu bakiriya baha izi firime, abenshi ari ababyeyi, bakaba basanga aribo bagira uruhare mu gutuma abana babo bazireba zikabashora mu busambanyi imbura gihe, iyo bazandaritse.

Ababyeyi ariko bo siko babibona, kuko basanga iterambere ari ryo nyirabayazana w’ibi byose, bikururira urubyuruko mu busambanyi no mu zindi ngeso zitandukanye, aho umwana w’imyaka 12 na 15 aba azi uburyo iki gikorwa kigenda kubera ko yabibonye kuri internet.

Ababyeyi baganiriye na IGIHE bavuze ko bifuza ko Leta yashyiraho ingamba zo kugenzura abacuruza aya mafirime agakumirwa .

Ari abacuruzi, cyangwa ababyeyi ninde wigiza nkana, ese koko iterambere niryo rituma urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages