Abaturage batuye Amsterdam basaga 800,000, bakaba babita Amstellodamois cyangwa se Amstelldamiens mu Gifaransa. Umujyi wa Amsterdam wahoze ari umujyi muto w’abarobyi mu kinyejana cya 12, nyuma uza gutera imbere cyane hagati y’ikinyejana cya 14 n’icya 16.
Umujyi utuje
Uri muri Amsterdam rwagati ahagana kuri gare nkuru, ikintu cya mbere uhita ubona ndetse ukanumva ni umutuzo udasanzwe. Imodoka ni nke mu mihanda, ndetse uyu mujyi ugira n’imihanda myinshi yagenewe abanyamaguru. Uyu mujyi ugaragaramo amagare menshi abantu bagendaho, mu migezi nayo inyura muri uyu mujyi uba usanga harimo amato menshi atwaye ba mukerarugendo. Ntibuvuze ko Amsterdam ari umujyi utuje wose uko wakabaye, gusa ahari imihanda igendwa cyane hirya yaho uhasanga indi ituje mu buryo butandukanye n’indi mijyi yo mu Burayi.
Umujyi w’abanyonzi
Benshi mu batuye Amsterdam usanga batunze amagare bagendaho. Uyu mujyi urarambaraye ku buryo kugenda ku magare byorohera bose.
Urumogi rwemewe ku rwego rumwe n’itabi
Hirya no hino muri Amsterdam ni ibisanzwe guhura n’abaturage binywera ako ku mugongo w’ingona ntacyo bikanga kuko amategeko abibemerera. Muri uyu mujyi kuva mu 1976 leta yemereye abacuruzi b’urumogi ndetse n’ibindi biyobyabwenge bita ko "byoroheje" gukorera ubwo bucuruzi bwabo mu byo bita "coffee shops" kuri ubu zirenga 200 muri Amsterdam. Coffee Shop ni ahantu haba hameze nk’ahacururizwa ikawa, icyayi n’ibindi, ariko umwihariko ukaba ko hafi ya byose mu bicuruzwa byabo biba byashyizwemo ako ku mugongo w’ingona.
Imigezi myinshi
Umubare w’ibiraro bito bicaho abantu, imodoka n’amagare ni byinshi cyane mu mujyi wa Amsterdam, Ibi biterwa n’umubare w’imigezi inyuranyuranamo muri uyu mujyi yaciwe mu kinyejana cya 17 ku mpamvu zifite aho zihuriye n’umutekano. Iyi migezi ituma n’amato mato abasha kuzengurutsa ababyifuza mu bice bitandukanye by’uyu mujyi.
Umurwa mukuru wa Heineken na Amstel
Heineken na Amstel, zimwe muri byeri zinyobwa cyane mu Rwanda, zikomoka muri uyu mujyi wa Amsterdam aho Heineken ifite amateka maremare aturuka mu 1863, mu gihe Amstel amateka yayo yo muri uyu mujyi ahera mu 1870.
Amsterdam ni ho haherereye icyicaro gikuru cya Heineken International, sosiyete nyiri Bralirwa yengera ibinyobwa mu Rwanda.
Byeri iri mu muco karande wa Amsterdam.
Red Light District ya De Wallen
Nubwo Amsterdam ari umujyi utuje cyane, ni nawo mujyi wo mu Burayi usanga hari ubwisanzure bukomeye mu kunywa ibiyobyabwenge, byagera ku mirimo ishingiye ku kwigurisha kw’abakobwa n’abahungu [uburaya], naho usanga biri ku rwego rusumbije ahandi mu Burayi, ahanini bitewe n’uko Leta y’u Buholandi yashyizeho amategeko yemerera ubyifuza gukora iyo mirimo.
Mu gace ka De Wallen uhasanga abakobwa bigurisha baba bari mu twumba tw’ibirahuri abahisi n’abagenzi baba bahanze amaso, utu twumba tugera kuri 300. Hari benshi babona Amsterdam mu isura y’aka gace ka De Wallen.
Amsterdam RAI, inyubako yakira Rwanda Day
Amsterdam RAI Exhibition and Convention Centre izwi cyane ku izina rya Amsterdam RAI ni inyubako nini yakira inama zikomeye ndetse n’ibikorwa bijyanye n’imurikagurisha, iherereye mu mujyi wa Amsterdam, ni yo iza kuberamo Rwanda Day.
Iyi nyubako yafunguwe mu 1961, mu mwaka wa 2001 muri Gashyantare yakiriye umuntu wa miliyoni 75 mu babashije kuyinjiramo. Buri mwaka abantu bagera kuri miliyoni 2 bitabira ibikorwa bitandukanye bibera muri RAI.
RAI ifite ibyumba by’inama bigera kuri 22 ndetse n’ibyumba binini cyane 11, ikaba ifite ubuso bungana na metero kare 87,000. Ifite parikingi yakira imodoka 3,000, icyumba kinini mu byo ifite cyacyira abantu bagera kuri 12,900 ku buryo bitaza kugorana kwakira abagera kuri 4,300 bitabira Rwanda Day kuri iyi nshuro.
Murindabigwi Meilleur / Amsterdam - Holland



















TANGA IGITEKEREZO