00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

10% by’abahinga ibirayi mu Rwanda ni bo bakoresha imbuto yemewe

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 July 2026 saa 07:20
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rwamaze kubaka ubushobozi bwo kwitunganyiriza imbuto z’ibiribwa zose rukeneye, haracyari icyuho mu gukoresha imbuto yatubuwe mu buryo bwemewe, by’umwihariko ku bahinzi b’ibirayi kuko abagera kuri 10% by’ababihinga ari bo gusa bakoresha imbuto yemewe.

Byagarutsweho kuri uyu wa 20 Nyakanga 2026 ubwo i Kigali hatangiraga inama y’iminsi ibiri yiga ku guteza imbere ibijyanye n’imbuto.

Ni inama yitabiriwe n’inzego zitandukanye mu buhinzi, by’umwihariko abatubura imbuto, baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu 20 bya Afurika.

U Rwanda rwagaragaje ko rwishimira intambwe rwateye aho kuva mu 2021 imbuto z’ibiribwa rukeneye zose rusigaye ruzituburira imbere mu gihugu aho kuzitumiza mu mahanga nk’uko byahoze.

Gusa abakora mu gutubura imbuto bagaragaza ko ubu hari ikibazo cy’uko abahinzi benshi mu Rwanda badakoresha imbuto yatubuwe mu buryo bwemewe, bigatuma umusaruro kuri hegitari ukomeza kuba muto.

Nshimiyimana Jean Claude akorera Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere ibijumba n’ibirayi (CIP), gikorera ku migabane itandukanye ndetse gikorera no mu Rwanda kuva mu 1979.

Yabwiye IGIHE ko bafatanyije n’inzego za Leta y’u Rwanda mu guhanga ubwoko bushya bw’ibirayi, ndetse ko ubu hafi 80% by’ibihingwa mu Rwanda ari bo babikoze.

Icyo kigo kibanza gukora ubushakashatsi, kikabona gukora ubwoko bushya bw’ibirayi akenshi hagamijwe guhangana n’indwara, imihindagurikire y’ibihe cyangwa hongewemo intungamubiri.

Ubwoko bushya bw’ibirayi burimo ubukorerwa muri laboratwari, ubundi bugakorwa binyuze mu kubangurira amoko abiri atandukanye.

Kugeza ubu mu Rwanda amoko yemewe guhingwa y’ibirayi ni 19, ariko habarizwa arenga 30 kuko harimo ahingwa atemewe.

Yagaragaje ko mu Rwanda iyo bakora ubwoko bushya bw’ibirayi bashingira ku mbogamizi abahinzi n’ababirya baba bagaragaje, ariko ko hakiri ikibazo cy’uko abahinzi bakoresha imbuto nke zemewe.

Ati “Kugira ngo imbuto ive muri laboratwari igere ku muhinzi bica mu nzira ndende, ariko kugeza ubu dufatanyije n’abandi batubura imbuto, dutubura igera ku bahinzi ni 10% gusa. Haracyarimo icyuho cya 90%.”

Abo bahinzi 90% bahinga imbuto itujuje ibisabwa akenshi baba barakoresheje imbuto yemewe ku nshuro ya mbere, ariko ubutaha aho kugura indi yemewe, bagakoresha iyo bejeje cyangwa bakayigura ku isoko nyamara imbuto iba ikwiye kuva mu bigo biyitubura gusa.

Bitewe n’uko imbuto yateguwe mu buryo bwemewe iba yubahirije ibipimo bitandukanye, kuyishaka mu bundi buryo bituma umusaruro w’ibirayi uba muke kuri hegitari.

Ati “Iyo mbuto iciye mu nzira zitemewe usanga ibirayi bihura n’indwara kandi ntibyihanganire imihindagurikire y’ibihe n’ibindi. Bituma umusaruro utangana kuko imbuto yaciye mu nzira zemewe itanga toni zirenga 30 z’ibirayi kuri hegitari, nyamara uyu munsi toni ziboneka kuri hegitari imwe ku bakoresheje ya mbuto bishakiye ntizirenga toni 11.”

Kimwe mu bituma imbuto yemewe itaboneka uko bikwiye harimo abatubura imbuto badahagije n’ibindi bikorwaremezo bijyanye na byo, kuko kugeza ubu mu Rwanda abatubura imbuto bazikuye muri laboratwari z’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) barenga ku 100 bonyine.

Dr. Nduwayezu Anastase ushinzwe ubushakashatsi no kugeza ku bahinzi imbuto z’ibirayi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, yavuze ko nubwo ubushobozi bukiri ikibazo, hari n’imbogamizi y’imyumvire ku bahinzi.

Ati “Ubushobozi turi kugenda tubwongera ariko nanone hari imbogamizi y’abahinzi bamwe batitabira gukoresha imbuto nziza kuko batazi agaciro kayo cyangwa bakumva ko ihenze. Igikwiye gukorwa ni uguhugura abahinzi bakabyumva neza, ariko no kongera ubuso bwo guhinga ibirayi nko mu Burasirazuba kuko byagaragaye ko bihera neza, bityo bikongera n’ababitubura.”

Ikindi kigomba kongerwamo ingufu ni ubushakashatsi bugamije kuvumbura ubwoko bushya bw’ibirayi bwihanganira indwara ku buryo abahinzi barushaho kubuhinga.

CIP igaragaza ko mu 2023 u Rwanda rwabaye urwa kabiri ku Isi nyuma ya Belarus mu kurya ibirayi byinshi, aho Umunyarwanda umwe abarirwa ibiro 60 ku mwaka, mu gihe muri Belarus buri muturage abarirwa ibiro 160 ku mwaka.

Izi mbuto z'ibirayi zakozwe na CIP zishobora kwihanganira uburwayi kandi zigatanga umusaruro mwiza
Nshimiyimana Jean Claude ukorera Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere ibijumba n’ibirayi (CIP) yavuze ko bafatanyije n’inzego za Leta y’u Rwanda mu guhanga ubwoko bushya bw’ibirayi bungana na hafi 80% by’ibihingwa gihugu
Dr. Nduwayezu Anastase ushinzwe ubushakashatsi no kugeza ku bahinzi imbuto z’ibirayi muri RAB, yavuze ko nubwo ubushobozi bwo gutubura imbuto bukiri ikibazo, ariko hari n’imbogamizi y’imyumvire ku bahinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages