Bakaba bafatiwe mu gikorwa cya polisi kubungabunga umutekano wo mumuhanda, kandi kigikomeje mumande zitandukanye z’igihugu ndetse no mu mugambi wa Polisi wo guhashya ibyaha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yavuze ko batandatu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, batatu mu ka Nyamasheke naho abandi bafatiwe we turere twa Bugesera, Rubavu, Rwamagana, Nyagatare, Gatsibo na Huye.
Yavuze ko ruswa batanze iri hagati y’igihumbi bibiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwandandetse ko 12 mu bayitanze ari abashoferi, bafatiwe mu makosa arimo kutagira ibyangombwa byo gutwara imodoka n’umuvuduko ukabije.
CSP Twahirwa yakomeje avuga ko hari uwayitanze kugira ngo hafungurwe uwafashwe atetse Kanyanga, uwayitanze nyuma y’aho afatanywe insinga z’amashanyarazi za magendu mu Karere ka Bugesera ndetse n’uwayihaye umupolisi amaze gufatanwa ibyuma by’ibyibano.
Yavuze ko abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo za Polisi z’aho bafatiwe; ati "Polisi izakomeza kuburira no kugira inama abakigerageza kunyuranya n’amategeko. Ni ikintu kigayitse kugerageza guha ruswa umupolisi kuko bishobora kubaganisha mu bibazo bitandukanye biruta ibyo bari bafite."
Yongeyeho ati "Amategeko arahari cyane mu gitabo mpana byaha mu gingo ya 633 na 641 zacyo kandi n’abapolisi barabizi ko ruswa ari kirazira, n’ubifatiwemo arahanwa ndetse harimo no gusezerwa mu gipolisi."
Yakanguriye abaturage kutayitanga no kutayakira kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.
Mu rwego rwo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya.
Ingingo ya 633 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda isobanura ruswa nk’igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwifashisha umwanya, ububasha cyangwa icyubahiro ufite mu rwego rwa Leta, mu kigo cya Leta cyangwa icyigenga, mu kigo cy’amahanga cyangwa umuryango mpuzamahanga biri mu gihugu, cyangwa ububasha wahawe ku bw’undi murimo uwo ari wo wose, ukabikoresha mu buryo bunyuranye n’amategeko, wiha, uha undi,cyangwa waka indonke cyangwa gukorerwa imirimo mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Ivuga kandi ko ari igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwigwizaho umutungo udashobora gusobanurira inkomoko yemewe n’amategeko, kwifashisha umuntu ufite umwanya, ububasha cyangwa icyubahiro kugira ngo uhabwe indonke cyangwa ukorerwe imirimo mu buryo butemewe n’amategeko.
Na none iyi ngingo ivuga ko ari gutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke, kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.
Ivuga kandi ko ruswa ari gusaba, kwakira cyangwa kwemera kwakira impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko, mu rwego rwo kugororerwa ku bw’uwo murimo cyangwa igikorwa byakozwe byaba bikozwe na nyiri ubwite cyangwa undi muntu.
Ingingo ya 634 yo ivuga ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira ku buryo buziguye cyangwa butaziguye impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo abone kugira icyo akora kiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuicumi z’agaciro k’indonke yatswe.
RNP


















TANGA IGITEKEREZO