00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

20% by’imanza zarahindutse mu bujurire

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 6 December 2013 saa 02:22
Yasuwe :

Umwaka wa 2013 ugiye gusiga mu nkiko z’u Rwanda haciwe imanza zose hamwe 83,584, muri zo 10757 zikaba zaragiye mu rukiko rw’ubujurire. 2150 gusa zingana na 20% mu zagiye mu bujurire zarahindurwa.
Nk’uko icyegeranyo cya Minisiteri y’Ubutabera kibigaragaza, kuba urubanza rugiye mu bujurire bitavuze ko rwari ruciye nabi ahubwo byerekana ko iyo hahinduwe imanza nke mu bujurire abacamanza baba bafite imyumvire imwe ku mikoreshereze y’amategeko bikanarushaho kwereka abagana inkiko (…)

Umwaka wa 2013 ugiye gusiga mu nkiko z’u Rwanda haciwe imanza zose hamwe 83,584, muri zo 10757 zikaba zaragiye mu rukiko rw’ubujurire. 2150 gusa zingana na 20% mu zagiye mu bujurire zarahindurwa.

Nk’uko icyegeranyo cya Minisiteri y’Ubutabera kibigaragaza, kuba urubanza rugiye mu bujurire bitavuze ko rwari ruciye nabi ahubwo byerekana ko iyo hahinduwe imanza nke mu bujurire abacamanza baba bafite imyumvire imwe ku mikoreshereze y’amategeko bikanarushaho kwereka abagana inkiko uburyo ibibazo bashyikiriza urukiko bishobora gukemuka ibitari ngombwa bazi ko bashobora gutsindwa ntibirirwe babizana mu nkiko.

Mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi ni ho hahinduwe imanza nyinshi zimaze kugera mu bujurire, kuko hahinduwe imanza ku kigero cya 37% by’imanza 2150 zahindutse mu rukiko r’ubujurire.

Mu Rukiko Rukuru ni ho hahinduwe imanza nke 13%, icyakora muri rusange umubare w’imanza zahinduwe mu bujurire zigereranyijwe n’izaburanishijwe mu bujurire warushijeho kugabanuka uyu mwaka. Wavuye ku kigero cya 28% mu mwaka wa 2011 – 2012 ugera ku kigero cya 20% muri uyu mwaka. Bigaragaza ko abacamanza bagenda barushaho kugira imyumvire imwe mu mikoreshereze y’amategeko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages