Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu mwaka wa 2013, yakoze amadosiye 223 y’abakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano n’ibindi byaha bishamikiye ku bukungu n’imari by’igihugu , 128 bakaba bamaze na bo kuyakorerwa mu mezi atandatu ashize. Polisi iravuga ko itazahwema guta muri yombi abishora muri ibi byaha.
Mu Rwanda hagiye havugwa ingero zitandukanye z’abantu bafatanwe amafaranga y’amahimbano, abafatwa baba barimo kuyakoresha mu mujyi no mu byaro.
Urugero rwa hafi ni umugore witwa Mukansoro Anastasie w’imyaka 28 y’amavuko, yatawe muri yombi na polisi arimo guhahisha amafaranga y’amahimbano agera ku bihumbi 34.
Aya mafaranga yayafatanwe ku wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2013, afite inoti 17 z’ibihumbi bibiri. Yarimo guhahira mu kagari ka Kamutwa, Umurenge wa Kacyiru , Akarere ka Gasabo.
Amakuru dukesha polisi y’u Rwanda ahamya ko Mukansoro yemeza ko yari yayahawe n’uwo yita Rukara wari umurimo umwenda.
Mukansoro yafashwe yagiye kugura ibintu mu iduka hafi y’aho atuye maze nyir’iduka ntiyashira amakenga amafaranga yari afite. Nyuma yo kumukeka yabibwiye abaturage bahise bitabaza Polisi ikorera ku murenge wa Kacyiru, na yo ihita imuta muri yombi.
Polisi yakomeje ivuga ko iperereza rikomeje ngo ukuri kujye ahagaragara ku byerekeranye n’inkomoko y’ayo mafaranga y’amiganano.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bishingiye ku ikoreshwa nabi ry’amafaranga ,ubukungu n’imari by’igihugu mu ishami rya Polisi ry’ubugenzacyaha (CID) SSP Eric Kanyabuganza, yavuze ko umwaka ushize iri shami ryakoze dosiye 223, na ho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2013 hakorwa andi madosiye agera kuri 128, yose akaba yerekeranye n’amafaranga y’amahimbano n’ibindi byaha bishamikiye ku bukungu n’imari by’igihugu.
Kanyabuganza arasaba abantu kutijandika muri ibi bikorwa byo gukora amafaranga no kuyigana, ndetse bakitandukanya n’ibindi byaha birebana n’ubukungu n’imari by’igihugu.
Yakomeje avuga ko abibwira ko bakira vuba banyuze muri ziriya nzira baba bibeshya, kuko Polisi n’izindi nzego bari maso ku buryo batazahwema guta muri yombi abantu bagaragara muri biriya bikorwa bigayitse.
Abantu kandi barasabwa kujya batanga amakuru y’abantu hirya no hino bashobora kugaragara mu bikorwa byo kwigana amafaranga, ndetse n’ibindi byaha muri rusange, kugira ngo habeho kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda.
Uhamwe n’iki cyaha ahanwa n’ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye incuro kuva kuri ebyiri kugeza ku 10 z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano yafatanwe.



















TANGA IGITEKEREZO