00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2012: Abanyamakuru 13 bakubitiwe mu kazi

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 4 May 2013 saa 08:27
Yasuwe :

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru ku Isi hose, mu Rwanda abanyamakuru bakubiswe bari mu kazi kabo umwaka ushize bagera kuri 13.
Nk’uko bitangazwa na Mugabe Robert Umuyobozi ushinzwe urwego rw’abanyamakuru bigenzura, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Yavuze ko hakiri ikibazo cy’abanyamakuru bahohoterwa bari mu kazi kabo. Yagize ati “Ubu dufite ingero z’abanyamakuru 13 bakubiswe bari mu kazi kabo, ntabwo (…)

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru ku Isi hose, mu Rwanda abanyamakuru bakubiswe bari mu kazi kabo umwaka ushize bagera kuri 13.

Nk’uko bitangazwa na Mugabe Robert Umuyobozi ushinzwe urwego rw’abanyamakuru bigenzura, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Yavuze ko hakiri ikibazo cy’abanyamakuru bahohoterwa bari mu kazi kabo. Yagize ati “Ubu dufite ingero z’abanyamakuru 13 bakubiswe bari mu kazi kabo, ntabwo ubwisanzure bw’itangazamakuru buragerwaho 100%.”

Yavuze ko usibye gukubitwa hari n’abanyamakuru batatu bafunzwe bazira umwuga wabo. Avuga ko hari abakomeje kubagezaho ibibazo bakunze guhura na byo bari mu kazi, birimo no kwimwa amakuru.

Mugabe avuga ko ibibazo by’abanyamakuru bimwa amakuru n’abayobozi, bigiye gukemuka kubera ko itegeko rishya rigenga umwunga w’itangazamakuru ryavuguruwe, n’umuyobozi uyimana akaba yabihanirwa. Agira ati “Umunyamakuru akwiriye gusoma itegeko rishya rimugenga, kuko ntabwo yakora umwuga atazi amategeko amugenga.”

Avuga kandi ko ibitangazamakuru bikwiriye kugira ubwisanzure bungana mu kwamamaza mu bitangazamakuru byabo amasoko ya Leta n’ay’ibigo byigenga, hatagendewe kuyaha ibitangazamakuru bimwe. Ikindi ngo abanyamakuru bakwiriye kugira amasezerano yanditse n’abakoresha babo ndetse no kugira ubwishingizi mu kwivuza.

Umunyamakuru Simon Kamuzinzi, asanga abanyamakuru bakwiriye kwitwara neza mu kazi kabo, bakamenya amategeko abagenga ngo kuko hari abakubitwa bitewe n’uburyo bitwaye. Agira ati “Akenshi usanga hari abatiyubaha mu kazi kabo bagasinda cyangwa bakagira indi myitwarire idahwitse. Icyo gihe baba batesha agaciro umwuga bakora.”

Avuga kandi ko ntawe ukwiriye kwitwaza umwuga akora kugira ngo ahabwe amakuru ku gahato. Ati “hakenewe ubwumvikane hagati y’uhabwa amakuru n’uyatanga, kuko itegeko rishya ryagiyeho risobanutse.”

Ni ku nshuro ya 20, hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, kuko watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1993.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye Umunsi mpuzamahanga w'ubwisanzure bw'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages