00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2014-2015: Hirukanywe Abapolisi 193 bazira ruswa

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 14 December 2015 saa 09:20
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazihanganira ko ruswa ihungabanya umutekano w’igihugu, ni muri urwo rwego itihanganira n’abapolisi bagaragaye muri icyo cyaha, aho birukanwa ndetse n’abasivili bayitanga bagashyikirizwa inkiko.

Imibare yagaragajwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, igaragaza ko uru rwego rwagiye rushyira mu bikorwa ingamba zo kutihanganira ruswa na gato.

Gasana yagize ati “ Muri Polisi y’u Rwanda ruswa ntiyihanganirwa na gato.Uyifatiwemo wese ntiyihanganirwa. Natanga urugero, mu mwaka wa 2014 twafashe abapolisi bagera ku 170 naho kuva uyu mwaka watangira kugera ubu hafashwe abagera kuri 78. Muri aba bose uko ari 248 hirukanywe abagera kuri 193 hakaba harimo bamwe bashyikirijwe inzego z’ubutabera. “

Guhanwa kw’abo bapolisi biterwa n’uko ruswa itemewe muri urwo rwego , ndetse n’abayirya kikaba ari igikorwa cy’umuntu ku giti cye kandi ufashwe ahanwa.

Mu kazi ka polisi ka buri munsi habamo ibigeragezo byinshi, kuko n’ubwo abapolisi barangwa n’ubunyamwuga kandi baba bakoze ubugenzacyaha neza, hatabura umunyabyaha umwe cyangwa babiri cyangwa se uwo bafitanye isano uzatekereza gutanga ruswa kugira ngo anyuranye n’ibyo amategeko ateganya ku byakozwe.

Gasana ati “ Hashobora kubaho rero umupolisi ugwa muri uwo mutego.N’ubwo habaho ibyo byose ariko, Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe kurwanya ruswa, ikomeye ku cyerekezo cyayo cyo kubirwanya no kubirandura, atari muri Polisi honyine, ahubwo no mu gihugu muri rusange.”

Mu bagomba kubazwa uruhare bakekwaho mu gutanga ruswa kandi si abapolisi gusa, kuko n’abasivili bakekwaho kuyitanga nabo bagenda bafatwa na polisi.

Gasana yakomeje agira ati “Hari kandi n’abandi baturage basanzwe barimo abashoferi twafashe [117 muri 2014 na 244 muri 2015]ndetse n’abandi bo mu zindi nzego twagiye dufatira mu bikorwa bya ruswa.”

Ku bufatanye bwa polisi n’inzego zitandukanye mu gihugu ndetse n’imiryango yo mu karere irwanya ruswa n’iyo ku rwego mpuzamahanga, polisi y’u Rwanda yashyikirije ubushinjacyaha amadosiye agera kuri 980 bitewe n’ubwo bufatanye mu kuyirwanya
Guhera muri Nzeri kugeza mu Gushyingo2015, ibyaha bya ruswa no kunyereza, byari bigize 4% by’ibyaha byabonetse mu gihugu hose. Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge niryo riri ku kigero cyo hejuru na 31,5% , mu gihe hari n’ibindi nk’icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Haboneka kandi ubujura buciye icyuho n’ibindi.

Imbogamizi zigaragara mu kurwanya ruswa ni uko uko iterambere mu ikoranabuhanga rigenda ryiyongera, ibyaha na ruswa nabyo byahinduye isura, ni muri urwo rwego hakenewe ubufatanye ku nzego zose bireba, kuko nyuma y’imbaraga ziba zakoreshejwe, haba hari n’abandi bari mu bikorwa bibi n’ubwo haba hari abandi bafite ubushake bwo guha amakuru polisi.

Icyegeranyo giherutse gushyirwa ahagaragara n’umuryango ushinzwe kurwaya ruswa[ Transparency International -TI-Rwanda] muri 2015, cyagaragajeko polisi y’u Rwanda iri kuri 6.3% mu kurya ruswa. Mu mwaka wa 2013 ruswa yarwanyijwe ku kigereranyo cya 8,2 ku ijana kugera kuri 6,3 ku ijana mu mwaka wa 2015.

Polisi mu gukomeza kurwanya ruswa ikaba ihererekanya amakuru no gukangurira buri wese kuyirwanya. Mu myaka 15 yahyizeho ingamba zo kurwanya ruswa n’uburyo bw’ubufatanye mu kuyirwanya.

Yashizeho ishami rishinzwe kurwanya ruswa, ishami rishinzwe imyitwarire myiza, ikigo gishinzwe uburere mboneragihugu,ubugenzuzi bw’ibikorwa n’ubukungu,amashyirahamwe yo kurwanya ruswa mu mashuri arenga 800,ndetse n’uburyo bwo guha serivisi nziza kandi ku buryo buboneye bw’abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi.

Yasinye kandi amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo gishinzwe kuyirwanya cya Transparency International , Urwego rw’umuvunyi,ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), uturere twose uko ari 30 ndetse hashyirwaho uburyo bwo kongera imibereho myiza y’Abapolisi haba kubafasha mu kujya no kuva ku kazi n’ibindi.

IGP Emmanuel Gasana avuga ko Polisi y'u Rwanda itazigera na rimwe yihanganira ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages