Hari abayobozi b’ibigo bimwe na bimwe bya Leta batazibagirwa umwaka wa 2014, kubera icyuya babize n’imbaraga bawutakajemo ubwo basubizaga ibibazo by’abadepite ku ikoresha nabi ry’umutungo wa Leta, nyuma y’uko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ibashyize ku karubanda. Hari abariraga, hari abahatwaga ibibazo bakadagadwa, hari abatengurwaga bakitana bamwana, PAC isigiye amateka abatari bake.
Muri raporo y’imikoreshereze y’umutungo wa Leta y’umwaka 2011/2012, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yatunze agatoki abayobozi b’ibigo bitandukanye gusesagura, kunyereza no gukoresha nabi ibyo Leta yabahaye kuragira banabibyaza umusaruro.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ifite mu nshingano gukurikirana imikoreshereje y’umutungo wa Leta (PAC) yatumiye abayobozi b’ibigo bikabakaba 30, gutanga ibisobanuro byimbitse ku irengero ry’umutungo wa Leta mu bigo byabo, mu buryo buteye urujijo.
Bake mu bayobozi bashoboye guhagarara bemwe batanga ibisobanuro bifatika binyura abagize PAC, abandi babizwa ibyuya no gutanga ibisobanuro ku kayabo katikiriye mu bigo bahawe kuyobora, batangira kwitana ba mwana, abandi bisobanuza ingingo zidafatika.
Dusubize amaso inyuma gato twibuke ibihe byari bikomeye…..
Meya wa Gasabo yashinjwe kwambura akarere ke ibihumbi 135 frw
Ubwo yitabaga PAC ngo asobanure amakosa akarere ayoboye kakoze mu gucunga umutungo wa Leta, Meya wayoboraga Gasabo Ndizeye Willy yatunguwe cyane no kwisanga ku rutonde rw’abafitiye umwenda akarere, aho raporo ya Biraro yamushinjaga kuba atarishyura ibihumbi 135 frw.
Uretse Meya Ndizeye ubu wamaze kwegura ku mirimo ye, ba Visi Meya babiri bamwungirije ,Uwimana Marie Louise na Munara Jean Claude (bombi nabo bareguye), Umugenzuzi mukuru w’Imari yabavumbuyeho umwenda nk’uwo.
Iki kibazo cyanduje isura y’aba bayobozi ndetse abadepite bagaragaza ko bigoye ko bakwishyuza akarere imyenda bakabereyemo y’amafaranga 139.355.623, mu gihe nabo ubwabo batarabasha kwishyura.
Iki kibazo nticyoroheye uyu muyobozi kugisubiza, gusa yagaragarije Inteko ko uyu mwenda yawugiyemo bahabwa mudasobwa ngo bajye bazishyura gahoro gahoro, ariko mu by’ukuri ngo ntiyari yiteze ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari yamushyira ku rutonde rw’abatarishyuye akarere.
ONATRACOM yagereranijwe n’ “umurwayi usamba”, isabirwa guseswa …
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwara abantu n’ibintu ONATRACOM ni kimwe mu bigo bya Leta byitabye PAC bifite amakosa aremereye mu gucunga nabi umutungo wa Leta, ku buryo abadepite bagisanzemo uruhuri rw’ibibazo basaba ko harebwa uko cyaseswa kugira ngo umutwaro kibereye Leta ugabanuke.
Abadepite basanze ONATRACOM irimo umwenda ubarirwa mu mamiliyari kandi ukura umunsi ku wundi, ndetse imyenda yayo ikaba ngarukamwaka. Nta modoka zishobora gutuma ikora zigihari, nta genamigambi rihamye rihari n’ibindi….. aIbi byose byatumye bamwe mu badepite basaba ko abayobozi bayo baba inyangamugayo bagasaba ko yaseswa kuko kuyibyaza inyungu ari nko gukama ikimasa.
Depite Kankera ati ati: “ONATRACOM imaze imyaka myinshi ari aho iri, yanze gupfa yanga no gukira iri muri koma … Iyo ibintu binaniranye biba binaniranye kandi kuva mu byananiranye tugakora ibindi bishya birashoboka […] mwe kwihagararaho murebe ko hagira icyo turamura. Gukomeza kwihagararaho byatuma na duke twashoboraga gutabara natwo tutadutabara.”
Umuyobozi mukuru wa ONATRACOM Majoro John Bosco Murasanyi yabwiye itangazamakuru ko we agifite icyizere ko ikigo ayoboye kizazanzamuka, anavuga ko bagaragariza ibibazo bafite inzego zibishinzwe, ari nazo zizemeza niba ikigo cyaseswa.
Major Murasanyi ati: “Icyo dukora nk’ubuyobozi ni ugutanga raporo tukagaragaza ibibazo, hari inzego zishinzwe gufata ibyemezo. Ubwo rero mu gihe ibyemezo bitarafatwa kandi hakiri icyizere cyo gukomeza gukora ngo birusheho kuba byiza ngira ngo twaba twihuse kuba twakora ibyongibyo [gusesa].”
Igihe cyose ONATRACOM yakoresheje yisobanura cyarangiye PAC itanyuzwe na mba.
Akarere kakodeshaga amakamyo 5 kuri miliyoni hafi eshatu ku isaha
Na none kimwe mu bintu byatunguye abadepite bagize PAC, ni ugusanga ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwaratanze isoko ry’amakamyo atanu yifashishwa mu gukora umuhanda, Bakemerera rwiyemezamirimo kwishyurwa ibihumbi 560 ku isaha kuri buri kamyo, ni ukuvuga ko 2 800 000 Frw/h zasohokaga mu isanduku y’akarere ku isaha.
Depite Karenzi Theoneste yabwiye abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke bari bahamagajwe gutanga ibisobanuro, ko iki giciro ari kinini cyane ugereranije n’ibiciro bisanzwe bizwi mu gukodesha imodoka, bityo mu gihe akarere kaba karatanze aya mafaranga byaba ari ikibazo gikomeye.
Depite Karenzi yagize ati “Ibyo bintu [uvuga] ntubihagarareho kuko iki gihugu tukirimo n’amakuru twayashaka tukayabona [Amakuru y’ibiciro byo gukodesha ikamyo],sibyo? Niba ntibeshye tugasanga mwarazikodesheje ku bihumbi 560 byaba ari ikibazo!”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yagaragaje ko ibiciro byatanzwe muri iri soko ari byo byari hasi muri ba Rwiyemezamirimo bari bapiganiwe iri soko ryo gukodesha ikamyo. Ati: “Ubundi iri soko bitewe n’agace turimo twararitanze bwa mbere habura n’abantu baza ubwa kabiri haza kuza babiri riza guhabwa uwari waciye make”.
Babonye igiciro batangiye isoko kitakiriwe neza n’intumwa za rubanda, Abayobozi b’Akarere bagaragaje ko iyi kontaro PAC yari ifitiye kopi yaba yarakoranwe amakosa igiciro cyo gukodesha ikamyo kikandikwa ko ari ibihumbi 560 frw ku isaha, nyamara ari icy’ubukode bwa buri munsi yakoreshejwe.
Uku kwiregura kwatewe utwatsi n’aba badepite, bagaragaza ko ukwibeshya kutaba muri kontaro impande zombi zasinye kandi zikayifashisha mu buryo butandukanye mu kazi bari bemeranyije.
Byiyongeye kandi, banagaragaje ko bitumvikana na gato uburyo ikosa ryaza muri kontaro zimaze imyaka isaga itatu, rikagaragazwa muri raporo y’umugenzuzi mukuru bamaranye igihe kinini kugeza ubwo barinda kuza gusobanura imikorere yabo batarabasha kuribona. Rwabuze gica…
Umuyobozi muri Kaminuza yararize ...
Iyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) yakoresheje nabi umutungo wa Leta ku buryo bukabije, maze ubwo yisobanuraga imbere ya PAC, Dr Desire Ndushabandi ushinzwe imari n’umutungo afatwa n’amarangamutima amarira amuzenga mu maso.
Gusobanura amwe mu makosa asaga 80 Umugenzuzi Mukuru w’Imari yasanze mu yahoze ari NUR ntibyoroheye Dr Ndushabandi kugeza ubwo imbamutima zimufashe azana amarira mu maso, ati: “Mumbabarire si nzi impamvu ngize imbamutima.”
Amakosa NUR yashinjwe harimo Gukata abakozi amafaranga y’ubwishingizi (RSSB) ariko ntagezwe aho agomba gutangwa bikaba byaravuyemo ubukererwe no gucibwa amande kuri Kaminuza, amafaranga yagiye yandikwa ko yakoze ikintu runaka kandi ntacyo yakoreshejwe, ibikoresho bitujuje ubuziranenge byaguriwe Radio Salus bigapfa bitamaze kabiri n’ibindi.
Abadepite kandi ntibanyuzwe n’uburyo iyi kaminuza yaguze porogaramu ya mudasobwa muri Afurika y’Epfo ku mafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari, mu gihe nyamara yigisha ikoranabuhanga riyemerera kwikorera porogaramu nk’iyi batiyambaje amahanga.
Dr Desire Ndushabandi yasobanuye ko ikibazo gituma kaminuza icunga umutungo nabi kidashingiye ku bumenyi buke, ahubwo gishingiye ku ‘mutimanama’ wa buri mukozi.
Rayon Sport yatesheje isaro Meya wa Nyanza…..
Ubwo yari imbere ya PAC, Meya wa Nyanza Murenzi Abdallah ntiyabashije gusobanura neza uburyo akarere ke kahaye ikipe ya Rayon Sport miliyoni 27.
Mu bisobanuro yatanze, Murenzi wabanje kuba Umuyobozi wa Rayon Sports ikigera i Nyanza, yavuze ko bafashe iyi kipe bazi ko yifashije ariko baza gusanga yugarijwe n’ibibazo by’amikoro, ayo mafaranga akaba yaratanzwe mu kuyigoboka.
Yagize ati: “ Twakoze raporo dusanga nta bushobozi [Rayon Sports] ifite. Twazanye Rayon Sports tuziko izajya yinjiza dusanga atari ko biri dutangira kuyifasha.” Aha niho Depite Nkusi Juvenal, umuyobozi wa PAC yabajije Murenzi niba bajyana Rayon Sport i Nyanza batari bazi uko ibayeho, asubiza ko atari kubimenya kuko atari mu bayobozi ngo amenye ubuzima bwayo bwa buri munsi.
PAC yavuze ko akarere ka Nyanza karenze ku masezerano bari bagiranye na Rayon Sport, kuko ubundi aka karere kagombaga kujya gatera inkunga iyi kipe 30% by’amafaranga binjije.
Meya wa Gatsibo yitakanye abakozi be abita “Abacancuro”...
Yisobanura ku makosa y’urudaca ahora mu karere ke mu bijyanye no gucunga umutungo wa Leta, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Embroise yagaragarije abadepite ko yose akomoka ku bakozi bakoranye b’‘abaswa’ bakora gicancuro.
Meya Ruboneza ati " Ba Nyakubahwa badepite ni byiza ko aho turi ahangaha twababwiza ukuri, twagize DAF (umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari) ngira ngo namwe muramwibuka ubwo yazaga aha ngaha akabacira imigani, yajyaga akora raporo zidasobanutse ari na yo mpamvu umugenzuzi w’imari agaruka agasangamo ibibazo.” Yongeyeho ngo " DAF aho kugira ngo akore yajyaga arema udutsiko ugasanga bakora nk’abacanshuro.”
Amwe mu makosa aka karere kashinjwe ni nko kuba karakoresheje amafaranga arenga ayari yemejwe n’Inama njyanama nk’ingengo y’imari y’umwaka wa 2012/2013; ngo hari hemejwe miliyari 9 ariko hakoreshejwe miliyari zisaga 10 nyamara ibikorwa aka karere kari kiyemeje gukora bikaba bitarigeze bigerwaho.
Nyuma yo guhura n’ibi bigo byose, PAC yakiriye Minisiteri y’ubutabera n’Ubushinjacyaha Bukuru, bemeranya gukora ibishoboka byose mu gukurikirana uwagize uruhare mu guhombya Leta wese.
Byakusanyijwe na Twizeyimana Fabrice
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO