00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2014: Polisi yakiriye ibirego birenga 300 by’icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 April 2015 saa 08:27
Yasuwe :

Icyaha cy’ubwambuzi bushukana kiri mu byugarije ku bwinshi umuryango nyarwanda, ndetse Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu mwaka wa 2014 yakiriye ibirego bisaga 300, ikanagaragaza uburyo bumwe na bumwe gikorwamo.

SSP Eric Kanyabuganza, ukuriye ishami rirwanya ibyaha by’ubukungu n’ikoranabuhanga muri Polisi y’u Rwanda atangaza ko ikibazo cy’ubwambuzi bushukana kiriho kandi ko ubu gikorwa cyateguwe neza, kandi ko hasigaye hanifashishwa ikoranabuhanga mu gutwara amafaranga y’ababeshywa.

SSP Kanyabuganza ko mu mwaka wa 2014 mu gihugu hose Polisi yashyikirijwe ibirego birenga 300.

Uburyo bumwe na bumwe bwifashishwa mu gukora icyo cyaha kizwi nk’Ubutubuzi

Nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza, mu gukora icyaha cy’ubwambuzi bushukana ari na cyo kizwi nk’Ubutubuzi, hari abavuga ko bafite amabuye y’agaciro bashaka gutwara mu mahanga kugurisha, bakavuga ko bafite ikibazo cyo kuyavana aho ari bayajyana mu mahanga, bakagusaba kubafasha kwishyura amafaranga yo kuyatwara, ukayishyura warangiza ukababura.

Hari abahamagara abantu bakababwira ko batomboye, ko icyo basabwa ari ukohereza amafaranga hifashishijwe telefoni zigendanwa kugirango bamworohereze kubona ibyo yatomboye;

Hari kandi abatega umugabo umwana w’umukobwa muto bakamufatira mu cyuho ari kumwe na we bakamubwira ko bagiye guhamagara polisi bakamusaba kwishyura amafaranga runaka;

Hari ababeshya ko bakorera ibigo by’itumanaho bakabeshya umuntu ko bagiye kubaka umunara mu isambu ye kandi ko azabonamo amafaranga menshi, bakazajya bamwaka amafaranga bita ko ari ay’ingendo;

Hari n’abaka amafaranga yo koza amadorari (black dollars); hakaba n’abigira abakozi ba banki bakaka ruswa ngo bazafasha abantu kubona inguzanyo; ndetse n’ababeshya ko batanga akazi n’ubundi buryo bwinshi.

Ese iki cyaha cyakwirindwa gute?

Polisi y’u Rwanda ikangurira abantu gushishoza cyane bakirinda abantu bose bababwira ko bagiye kubafasha mu bintu runaka. Yagarutse ku bigendanye n’iyohereza ry’amafaranga hakoreshejwe telefoni zigendanwa, akangurira abantu kwirinda abantu bose bababwira ngo baboherereze amafaranga batabazi.

Polisi kandi isaba abantu bose gufatanya na yo kurwanya iki cyaha batanga amakuru ku bantu bose bazi cyangwa bakekaho kugira uruhare muri iki cyaha kandi anakangurira abantu bibayeho kwihutira guha polisi amakuru ku gihe kuko binafasha mu iperereza.
Ubuhamya bw’umwe mu batuburiwe

Minani Alphonse umwe mu bari baje ku biro bikuru by’ubugenzacyaha Kacyiru gutanga ikirego ku bwambuzi bushukana, yagize ati: “Umuntu yansanze aho nkorera mu mujyi ambwira ko yatsindiye isoko muri STRABAG ryo kugemurayo ibyuma byitwa bearing kandi ko bimusaba byibura miliyoni 5.

Yambwiye ko izo miliyoni eshanu yari guhita yungukamo ebyiri kuko yari yatsindiye isoko muri STRABAG rya miliyoni 7. Yansabye ko dufatanya ubwo bucuruzi, ibyuma nkabyigurira nkabigemura tukagabana inyungu, agafata inyungu ya miliyoni imwe nanjye ngafata indi, yahise ampa nomero z’ushinzwe amasoko muri Strabag turavugana mu cyongereza arabyemeza.

Icyakurikiyeho yampuje n’abantu yavugaga ko bacuruza ibyo byuma, ndabigura, mbishyura miliyoni 5 ngeze igihe cyo kubijyana kuri STRABAG, mpamagaye nomero yampaye ya STRABAG nsanga yavuyeho, muhamagaye kuyo twavuganagaho nawe ndamubura, mbajije abantu bambwira ko ibyuma bampaye ari iby’icyuma gisya imyumbati bigurirwa ahantu hose ku mafaranga make cyane”.

Icyaha cy’ubwambuzi bushukana gihanwa hifashishijwe igingo ya 318 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, igaragaza ko uhamwe na cyo ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5.

RNP


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages