00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2015/2016: Imfungwa n’abagororwa binjirije leta miliyari 1.6 Frw

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 January 2017 saa 07:55
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) rwatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2015/2016, rwinjirije leta amafaranga 1 665 000 000.

Aya mafaranga yinjiye binyuze mu mirimo itandukanye yagiye ikorwa n’imfungwa n’abagororwa irimo ubwubatsi bw’amazu, guhanga imihanda mishya, gukora ibiraro, ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’imyuga itandukanye nk’ububaji, gusudira, ubudozi ndetse n’ubukorikori.

Kuva muri Nyakanga -Ukuboza 2016, RCS yinjije 239 664 624 Frw akomoka ku musuraro w’ibikorwa bitandunye byakozwe n’imfungwa n’abagororwa.

Nk’uko bitangazwa na RCS mu 2015/16 uru rwego rwari rwagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda yo gutunga imfungwa n’abagororwa.

Kuba RCS yarabashije kwinjiza asaga milirari 1.6 Frw, byatumye amafaranga leta itanga yo gutunga abagororwa agabanuka ku kigero kiri hejuru ya 25%.

Muri uriya mwaka kandi abagororwa bubatse gereza zitandukanye zirimo iya Mageragere, Rwamagana, Rubavu ndetse n’Ishuri rya RCS ritangirwamo amahugurwa; imirimo yose bakoze ifite agaciro ka 515 709 000 Frw.

RCS itangaza ko kuva uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/17 watangira, imirimo imaze gukorwa n’imfungwa n’abagororwa ku nyubako za ziriya gereza n’ishuri ifite agaciro ka 2017 460 000 Frw.

Imirimo abagororwa bakora yinjiriza amafaranga menshi leta

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages