Mu kiganiro cyasesenguraga Politiki y’u Rwanda n’imibanire yarwo n’amahanga muri iki gihe, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ku buzima bwe muri politiki, uko u Rwanda ruhagaze mu karere ndetse n’uko rubanye n’amahanga, avuga uko rubona ibibazo by’umutekano muke mu Burundi, avuga ku kibazo cya FDLR no ku mpaka zimaze iminsi ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Kimwe mu byo Minisitiri Mushikiwabo yabajijweho akagitindaho ni uburyo amahanga n’imiryango imwe n’imwe bigaragaza impungenge ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga cyangwa se imiyoborere y’u Rwanda mu gihe kiri imbere.
Aha Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ikizakorwa cyose u Rwanda rufite ubushobozi bwo kugisobanurira uwo cyasoba wese.
Yagize ati "Uko twahitamo n’impamvu twahitamo tubasha kubisobanurira amahanga. Kuba tubana n’ibihugu byinshi, amahitamo yacu ntakwiye kudutera impungenge tureba icyo amahanga atekereza".
Mu gusubiza adaciye ku ruhande iby’amahitamo y’Abanyarwanda ku bijyanye n’uzabayobora manda ya kabiri ya Perezida Kagame irangiye, yavuze ko ari uburenganzira butavogerwa bw’Abanyarwanda kwihitiramo, mu gihe ibyo bahitamo ari bo mbere na mbere bifitiye inyungu cyangwa se bifiteho ingaruka.
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati "Igihugu ni icyacu, Umuyobozi ni uwacu, icyifuzo ni icyacu, n’ububasha ni ubwacu ... Ntitwanga inshuti, ntitwanga abatugira inama, ariko imiyoborere y’igihugu n’ibyo cyifuza ntibigomba kuva ahandi, cyangwa kugenwa n’undi."
Ibi Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje mu gihe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu ijwi ry’Umuvugizi wayo yatangaje ko bamaze kwakira ubusabe busaga miliyoni ebyiri bw’abifuza ko ingingo ya 101 igena igihe ntarengwa cya manda z’umukuru w’igihugu yahindurwa. Ubusabe hafi ya bwose bwakiriwe bwagaragaje impamvu yo kwifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.
NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane



















TANGA IGITEKEREZO