00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2018: Abanyarwanda 33 bamaze kwicwa n’ibiza, 143 barakomereka

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 March 2018 saa 06:34
Yasuwe :

Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yatangaje ko kuva umwaka wa 2018 utangiye, ibiza bishingiye ku mvura bimaze gutwara ubuzima bw’abanyarwanda 33, bikomeretsa abagera ku 143.

Imibare MIDIMAR yahaye IGIHE, igaragaza ko uretse abantu bapfuye n’abakomeretse, ibiza byasenya inzu 1674; ibyumba by’amashuri 13.

Hangiritse imyaka ihinze kuri hegitari 541.1; hapfa amatungo 27, isenya imihanda itatu, insengero enye, amateme 11 n’ibindi.

Iyo mibare igaragaza ko ibyo biza bituraka ku mvura, inkuba arizo zatwaye ubuzima bwa benshi, bagera kuri 27 na 127 yakomekeje, ikica amatungo 17, ikanasenya inzu imwe.

Inkuba yishe benshi ni yo ku gicamunsi cyo ku wa 10 Werurwe mu Karere ka Nyaruguru, ubwo yakubitaga abadiventisiti bari mu rusengero, ikicamo 16.

Akarere ka Nyaruguru niko kabuze abantu benshi bagera kuri 17 abandi 89 barakomereka, mu gihe aka Rubavu ariko gafite inzu nyinshi zasenyutse zigera kuri 979 naho Musanze iza imbere mu twangirijwe imyaka myinshi ihinze kuri hegitari zigera kuri 242.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe gukumira ibiza muri MIDIMAR, Hishamunda Alphonse, yabwiye IGIHE ko imvura nyinshi ariyo itera ibiza muri rusange.

Yagize ati “Urabona ko biri mu gihe cy’imvura niyo iri kubitera muri rusange. Nko ku bijyanye n’imyuzure n’inkangu, usanga ahanini biterwa n’imikoreshereze idahwitse y’ubutaka irimo kuba hari ahantu hatemwe amashyamba, amazi y’imvura akamanuka nta rutangira, imisozi ikaba idafite imirwanyasuri, n’amazi nta nzira yashakiwe n’inkengero z’imigezi ntizifatwe neza.”

Yakomeje avuga ko izindi mpamvu zateye ibiza zirimo ibikorwa by’abaturage byorohereza inkuba kuba zakubita umuntu n’ibintu.

Bimwe mu byo abantu bakwiye kwirinda ngo inkuba itabakubita birimo kwirinda gukoresha ibyuma bizamuka mu nyubako z’amagorofa ‘lift’ mu gihe cy’imirabyo n’inkuba; kwibuka gufunga ibirahure byose igihe bari mu modoka; kwirinda gukorakora mu madirishya arimo giriyaje; kwirinda kuba hafi cyangwa gukorakora ahantu hari za senyenge n’ibindi bikoresho bikoze mu byuma; kuguma hagati ukirinda kujya mu nkengero z’ishyamba mu gihe wumvise inkuba uririmo; kwirinda kuguma cyangwa kugenda mu mazi mu gihe cy’inkuba; kwirinda kuryama hasi; kwihutira kuva ku igare cyangwa moto mu gihe imvura irimo inkuba iri kugwa n’ibindi.

Umwaka ushize, MIDIMAR ivuga ko ibiza bituruka ku mvura byahitanye ubuzima bw’abanyarwanda bagera kuri 67, hakomereka 133; bisenya inzu 5 768; byangiza imyaka ihinze kuri hegitari 5 251.1, byishe amatungo 587, byanasenye ibyumba by’amashuri 198, ibigo nderabuzima bitatu, imihanda 13, insengero 37, amateme 49, inyubako za Leta 17, imiyoboro y’amazi 10 n’iy’amashanyarazi 79.

Mu muhango wo gushyingura imibiri y'abahitanywe n'inkuba ku wa 11 Werurwe 2018 mu Karere ka Nyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages