Raporo y’iryo sesengura yamurikiwe Umutwe w’Abadepite ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2023.

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, Munyangeyo Théogène, yavuze ko kuva ku itariki 1 Nyakanga 2021 kugeza ku ya 30 Kamena 2022, mu bijyanye no gucunga amadovize, habayeho ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ariko Banki Nkuru y’u Rwanda yageze ku nyungu ya 13,1%.

Yagize ati “Ingano y’aya madolari ishobora gufasha igihugu gutumiza ibintu mu mahanga mu gihe kitari munsi y’amezi 4,8 mu gihe Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari giteganya ko habikwa amadovize yafasha igihugu mu gihe nibura cy’amezi ane.”

Depite Munyangeyo yavuze ko ingano y’amadovize yiyongereye biturutse ku nyungu zavuye mu ishoramari ryakozwe mu mpapuro mpeshamwenda leta yashyize ku isoko mpuzamahanga.

Izamuka ry’ubukungu n’umusaruro mbumbe w’igihugu byazamutseho 4,4% naho urwunguko rw’urwego rw’amabanki rwazamutseho miliyari 18,4 Frw ariko ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo cyiyongera kuri 19,5%.
Nubwo ibyoherezwa mu mahanga byazamutse kuri 33,2% ugereranyije n’ibitumizwaho byazamutse kuri 26,9%, haracyatumizwa byinshi.

Depite Munyangeyo yavuze ko hari imbogamizi zirimo ko mu bikorerwa mu nganda z’u Rwanda harimo ibitabasha guhangana n’ibikorerwa mu z’ahandi no mu karere mu bwiza n’igiciro cyo hejuru kubera ibikoresho by’ibanze biboneka bihenze n’igiciro cy’umuriro kikiri hejuru.

Mu myanzuro iyi Komisiyo yagejeje ku bagize Inteko harimo usaba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuzagaragariza abagize Inteko ibimaze gukorwa mu gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu ijyanye n’iterambere ry’inganda hagamijwe kunoza ibyo zikora, kongera ibyoherezwa mu mahanga no kugabanya ibitumizwayo mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Ibiciro by’ibiribwa bizamokeza kuzamuka

Isesengura rya raporo y’ibikorwa bya BNR ryagaragaje ko mu 2022 yazamuye yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo inshuro eshatu mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro.

Izi mpinduka zabaye muri Gashyantare, Kanama n’Ugushyingo zisiga iki gipimo kigeze kuri 7% mu mpera z’umwaka kivuye kuri 4,5%.

Rigaragaza ko ikigerereranyo cy’izamuka ry’ibiciro mu 2022/2023 kizaba kiri hejuru y’icya 2021/2022 aho ibiciro by’ibiribwa n’iby’ibikomoka ku ngufu bizakomeza kuzamuka bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa fatizo ku isoko mpuzamahanga.

Hakwiye kureba uburyo bwakoreshwa mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro rikabije ku isoko aho gukomeza gucungira ku izamurwa n’imanurwa ry’igipimo fatizo ry’inyungu fatizo kuko iyo banki zifashe inguzanyo zihenzwe n’abaturage na bo bayihabwa ku giciro cyo hejuru bagahendwa.

Leta yafashe ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi harimo gahunda ya Nkunganire ku nyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure ku bahinzi borozi, gahunda zo kuvomerera, serivisi zijyanye no gutunganya umusaruro, kuwuhunika no kuwugeza ku masoko.

Nubwo bimeze bityo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi nturagera ku rugero rwifuzwa. Komisiyo yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu kuwongera bitewe n’ibibazo birimo imihindagurikire y’ikirere, ubwishingizi bw’ibihingwa bukiri hasi, igiciro cy’ifumbire mvaruganda cyiyongereye bigatuma ikoreshwa ryayo rigabanuka n’inguzanyo zo mu rwego rw’ubuhinzi zikiri hasi.

Urwego rw’abikorera ruracyari hasi mu gushora imari mu buhinzi n’ubworozi, n’ababigerageje ngo usanga bacibwa integer no guhabwa inguzanyo ku giciro cyo hejuru bigatuma bamwe batinya igihombo.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasabwe kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ingamba zihari kugira ngo inguzanyo zitangwa mu rwego rw’ubuhinzi n’Ubworozi zizabe zigeze ku 10,4% mu 2024 nk’uko biteganyijwe muri NST1 zivuye kuri 5% hagamijwe kongera umubare w’abahinzi borozi bagerwaho n’inguzanyo mu gihe kitarenze amezi atatu.

Indi mbogamizi yagaragajwe ni uko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) nta bushobozi gifite bwo gutanga amakuru mu gihe giciriritse nibura cyaba kingana n’igihembwe cy’ihinga ari byo bafasha mu igenamigambi ku bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’igihugu muri rusange.

Abagize Biro y'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite bayobowe na Mukabalisa Donatille
Abagize Biro y'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite bayobowe na Mukabalisa Donatille
Abagize Komisiyo y'Ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko bayobowe na Depite Munyangeyo Theogene (Ibumoso)
Abagize Komisiyo y'Ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko bayobowe na Depite Munyangeyo Theogene (Ibumoso)
Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite bagejejweho raporo y'isesengura ku bikorwa bya BNR mu 2022
Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite bagejejweho raporo y'isesengura ku bikorwa bya BNR mu 2022