Iki gikorwa cyabaye ku wa 16 Mutarama 2020, mu mugoroba ngaruka kwezi wahariwe kumenyana no kuganira hagati ya ba rwiyemezamirimo bato.
Umuyobozi wa 250STARTUPS, Shyaka Charles, yavuze ko intego y’iki gikorwa ari ukugira ngo ba rwiyemezamirimo mu nzego zitandukanye bahure babe banagira icyo bakorera hamwe.
Yagize ati “Iki gikorwa kigamije guhuza abantu bahanga udushya mu nzego zitandukanye z’igihugu,…,turi kugerageza kureba uburyo twarema amahirwe binyuze mu kumenyana. Umuntu uva i Karongi na Ngororero afite ikintu cyihariye, ku buryo guhurira hamwe bituma ahuza na mugenzi we bakazana ikintu gishya bashobora gukorera hamwe.”
Ba rwiyemezamirimo bato bagize icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa atangwa muri 250STARTUPS babonye umwanya wo gusobanurira bagenzi babo uko imishinga yabo ikora.
Muri uyu mugoroba kandi habaye igikorwa cyo gusezera kuri ba rwiyemezamirimo batanu bitwaye neza bagiye mu Buyapani gushaka abashoramari bashyira amafaranga mu mishinga yabo no kwiga uburyo bakagurira ibikorwa byabo ku isoko mpuzamahanga.
Muhigirwa Elisha washinze urubuga rwitwa ‘Ikizamini’ ruzajya rufasha Abanyarwanda kwiga amategeko y’umuhanda akaba n’umwe mu bagiye mu Buyapani yavuze ko uru rugendo ruzamuha amahirwe yo kubona umushoramari washyigikira umushinga we.
Yagize ati “Iyo ugiye ahantu nka hariya hari ibigo bishora imari mu mishinga igitangira gusa cyangwa ugahura n’umuntu ikintu akora ari icyo gusa, ukamubwira igitekerezo cyawe akacyumva akaba yaguha amafaranga ukeneye. Ni ibintu by’ingenzi cyane kuri twe kuko ayo mafaranga uyakoresha mu guteza imbere umushinga wawe.’’
Shyaka uyobora 250STARTUPS yavuze ko iyi ari inshuro ya gatatu bohereza ba rwiyemezamirimo bafite imishinga myiza mu Buyapani kandi ko byatangiye gutanga umusaruro.
Yakomeje ati “Twagiye tubona abenshi bashyira mu bikorwa ibyo bigiye mu Buyapani, by’umwihariko imishinga igitangira yahaguriye ibikorwa byayo. Tugitangira iyi gahunda abantu batekerezaga gusa ku isoko ry’u Rwanda, bamaze kuyizamo twaberetse ukuntu gutekereza kure ari ingenzi, gutekereza ko ushobora kwagurira muri Asia n’i Burayi.”
Kuva mu 2018 kugeza ubu imishinga 40 imaze kunyura mu biganza bya 250STARTUPS irenga 12 ikaba imaze kugera mu cyiciro itangira kwinjiza inyungu; abacungamari n’abanyamategeko 80 abageze kuri 70% bamaze kubona akazi bakoresheje ubumenyi bakuye muri mu mahugurwa baboneye muri 250STARTUPS.



















TANGA IGITEKEREZO