Ni amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi ku wa 16 Ukuboza 2019 ku Cyicaro Gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda kiri i Gikondo.
Umuyobozi wa 250STARTUPS, Shyaka Charles, yavuze ko impamvu yo gusinya amasezerano na Kaminuza y’u Rwanda ari uko bashaka kurema mu banyeshuri imyumvire mishya yo kwihangira imirimo.
Yagize ati “Ikintu dushaka gukoraho ni uguhindura imitekerereze y’abanyeshuri yo kubavana ku gushaka akazi nyuma y’uko barangije amasomo yabo ahubwo bakiga gushyira mu ngiro ibyo bize bakora imishinga ifatika.”
Yongeyeho ko impamvu bahisemo gusinya amasezerano na Kaminuza y’u Rwanda ari uko bizera ko ari ahantu hahangirwa udushya.
Ati “Nka 250STARTUPS twizera ko muri kaminuza hahangirwa udushya kubera ko ntidushobora kwicara aho dukorera ngo twumve ko abafite udushya bose bazahadusanga. Dukeneye kumanuka tukajya mu makaminuza tugasanga abanyeshuri aho bari kugira ngo tubafashe.”
Mu masezerano yashyizweho umukono byitezwe ko abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda biga mu mashami atandukanye bazahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu nyuma abazagaragaza imishinga myiza bazafashwa kuyishyira mu bikorwa.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philip Cotton, yavuze ko ubufatanye buzafasha abanyeshuri kuko nka kaminuza batagira umwanya uhagije wo gukurikirana ibitekerezo by’abanyeshuri n’imishinga yabo.
Yagize ati “Buri gihe kaminuza ntigira uburyo ikurikirana abantu uko bagenda bagira ibitekerezo bishya bityo kugira ubufatanye n’ikigo gishobora kubafasha ni ingenzi cyane.”
Yakomeje avuga ko yiteze kubona ubu bufatanye butanga ubufasha ku banyeshuri hagamijwe kubyaza umusaruro ibitekerezo byabo.
Ati “Ndateganya ko abanyeshuri babona ubufasha kugira ngo bakomeze gutanga umusaruro uri hejuru, gutekereza bifite icyerekezo, guhanga udushya ndetse no kuba bavuga icyo batekereza bakumvwa bakagira umwanya wo kunoza no gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo, bakabona ubufasha muri urwo rugendo rwose.”
Kuva mu 2018 kugeza ubu imishinga 30 imaze kunyura mu biganza bya 250STARTUPS mu gihe abantu 120 mu bamaze guhugurwa mu bijyanye n’imari n’amategeko 60 bamaze kubona akazi.
Ba rwiyemezamirimo bafashwa muri gahunda y’umushinga 250STARTUPS ni abafite imishinga cyangwa ibigo byatangiye gukora, bahabwa ubufasha bw’amategeko n’icungamari bubemerera gukorana na ba rwiyemezamirimo mu imenyerezwa ry’amezi atandatu, aho babaha ubufasha bujyanye n’ibyo bize.
Mu mishinga imaze gushinga imizi mu yanyuze muri ‘250STARTUPS’ harimo uw’Ikoranabuhanga rizwi nka AICOS ryifashishwa mu micungire y’amakoperative mu Rwanda. Ikigo cya Extra Technologies kirigenzura cyashinzwe na Muhiza Frank giheruka kwegukana igihembo cya $5000 mu marushanwa akomeye azwi nka DataHack4FI Innovation.



















TANGA IGITEKEREZO