Mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 280 barangije amasomo yabo y’icyiciro cya kabili muri Kaminuza ya IPB (Institut Polytechnique de Byumba), abayobozi batandukanye basabye aba banyeshuri guhanga imirimo bakoresheje ubumenyi bakuye muri iyi kaminuza aho kujya gusaba akazi.
Aba banyeshuri barangije mu byiciro bitatu bitandukanye ari byo Amajyambere y’icyaro (Rural Development), Imibanire y’abantu (Social work) ndetse n’icungamutungo (Accounting) bari bamaze igihe kingana n’imyaka ine biga aya masomo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Kanama 2014 ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi w’umuganura, Kaminuza ya IPB nayo ngo yahaye u Rwanda umuganura w’abanyabwenge bafite ubushobozi bwo guhangana imirimo aho kwirirwa basaba akazi. Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru w’iyi Kaminuza Prof. Dr. Nyombayire Faustin, ngo ni ku nshuro ya kane IPB itanga impamyabumenyi ku banyeshuri bayirangizamo amasom yabo.
Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi Seraphine Mukantabana yavuze ko minisiteri ayoboye ifitanye imikoranire yihariye n’iri shuri kubera inyigisho ritanga; yasabye abarangije amasomo gukoresha neza ubumenyi bahawe cyane cyane mu mirimo igirira akamaro umubare munini w’Abanyarwanda bahereye aho bavuka.
Ati “Mwahawe inyigisho, ndetse mukora n’ubushakashatsi, ubu mufite ubumenyi bufatika bubafasha guhanga imirimo, mugatanga akazi ku baturage. Nimukoreshe rero aya mahirwe mufite mu bikorwa byo gukunda igihugu, guhugura abaturage mu bikorwa binyuranye, cyane cyane nk’aha mu Ntara y’Amajyaruguru mubona ko hagizwe n’imisozi miremire, mubakangurire uburyo bwo gukumira ibiza n’uko bagabanya ingaruka zabyo igihe byatugwiririye”.
Umuyobozi wa Kaminuza ya IPB yibukije aba banyeshuri barangije ko ubu ari bwo akazi gatangiye. Gusa ngo afite icyizere kuko ngo ubu bazi neza gutandukanya ubuki n’ubuhura.
Ati “Mwinjira muri IPB twabahaye imbuto, ubu musohokanyemo ingemwe zitoshye zikeneye kwitabwaho. Ubu muzi gutandukanya ubuki n’ubuhura, ntabwo tubohereje kujya gusaba abakazi ahubwo muhange imirimo mwe mube ari mwe mutanga kazi”.
Kaminuza ya IPB irateganya kwagura imbibi zayo, haba mu nyubako ndetse n’amasomo atangirwa muri iyi kaminuza. Kuri ubu bamaze kwegurirwa ikibanza bari baratijwe na Leta, ubu bakaba baratangiye kuvugurura amazu yari ashaje bakubaka imiturirwa ngo ku buryo rizaba ishuri ry’icyitegererezo haba mu bwiza ndetse n’ubumenyi-buhanga.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya IPB Prof Shyaka Anastase yavuze ko bari gushyira imbaraga mu kwihutisha ibikorwa byo kubaka, ariko kandi badasize inyuma imikoranire n’izindi kaminuza zo hanze. Kuri ubu bakaba bari gukorana na Kaminuza zo muri Amerika ndetse na Suwede. Ubu biteguye gutangiza amashami mashya hirya ni hino mu gihugu.
Abanyeshuri bahawe impamyabumyi bagaragaje ko uburebe n’ubumenyi bahawe bagiye kubukoresha koko mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu. Biyemeje kuba umusemburo w’iterambere ariko basaba gushyigikirwa mu bikorwa by’iterambere bazaba bari gukora.
Abahawe impamyabumyi uko ari 280, muri bo 153 ni ukuvuga 55% ni igitsinagore naho 127 bangana na 45% bakaba abagabo.
Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe mu mbyino za Kinyarwanda.
Foto: Mazimpaka



















TANGA IGITEKEREZO