Ibyo bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, bwasohotse ku itariki ya 30 Kamena 2026.
Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bose hamwe 20.831 bari hagati y’imyaka 15-59 mu gihugu hose barimo abagore 14.283 n’abagabo 6.548, icyakora bitewe n’ingingo ibazwaho hatoranywaga abafite imyaka runaka.
Ababajijwe muri ubwo bushakashatsi ku gusambana mbere yo gushaka, ni abari mu myaka y’ubukure ariko batanze amakuru y’uko amateka yabo yagenze mu by’imibonano mpuzabitsina.
Bugaragaza ko mu bahungu bafite imyaka 15 kugeza kuri 24, 7% bemeye ko bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere batarageza ku myaka 15.
Mu bakobwa bo muri icyo cyiciro cy’imyaka, iki gipimo kiri kuri 3%, bivuze ko abahungu batangira gukora imibonano mpuzabitsina hakiri kare baruta abakobwa inshuro zirenga ebyiri.
Bugaragaza kandi ko mu rubyiruko rufite imyaka 18 kugeza kuri 24, abagera kuri 22% by’abahungu bakoze imibonano mpuzabitsina mbere yo kuzuza imyaka 18, mu gihe mu bakobwa ari 21%.
Ibi bivuze ko hafi umusore umwe muri batanu n’umukobwa umwe muri batanu batangira gukora imibonano mpuzabitsina bataruzuza imyaka 18.
Icyakora, ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu myaka 25 ishize, umubare w’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 24 bakoze imibonano mpuzabitsina mbere y’imyaka 15 wakomeje kuba hagati ya 3% na 5%, bikerekana ko nta mpinduka nini yabayeho.
Ku ruhande rw’abahungu ho hagaragaye impinduka zikomeye kuko iki gipimo cyavuye kuri 13% mu 2005, kigera kuri 8% mu bushakashatsi bwa 2019/2020, mbere yo kugabanuka kikagera kuri 7% muri RDHS ya 2025.
Gutangira gukora imibonano mpuzabitsina hakiri kare bishobora kongera ibyago byo gutwara inda cyangwa gutera inda zitateganyijwe, ndetse no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ubushakashatsi bunerekana ko mu rubyiruko rutarashyingirwa rufite imyaka iri hagati ya 15 na 24, abagera kuri 73% by’abakobwa bavuze ko batarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.
Mu bahungu bo muri icyo cyiciro cy’imyaka, 65% bavuze ko batarayikora.
Ikindi bwerekana ni uko umubare w’abakobwa batarashyingirwa bavuze ko batarakora imibonano mpuzabitsina wagabanutse uva kuri 90% mu 2000, ugera kuri 76% mu 2019/2020, ubu ukaba ari 73% mu 2025.
Mu bahungu na bo hagaragaye igabanuka kuko abatarashyingirwa bavuga ko batarakora imibonano mpuzabitsina bavuye kuri 70% mu 2019/2020 bagera kuri 65% mu 2025.
Ku bijyanye n’abakundana n’abantu barenze umwe, ubushakashatsi bugaragaza ko 2% by’abakobwa bafite imyaka 15 kugeza kuri 24 bagiranye imibonano mpuzabitsina n’abasaga umwe mu mezi 12 yabanjirije ubushakashatsi, mu gihe iki gipimo ku bahungu ari 4%.
Na none mu bakobwa 13% mu bo bwakoreweho, bwasanze barakoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu batashakanye cyangwa batabanaga, muri bo 47% bavuga ko bakoresheje agakingirizo ubwo baherukaga gukora iyo mibonano.
Naho ku bahungu, abagera kuri 14% by’abakoreweho ubushakashatsi bemeye ko bakoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu batashakanye cyangwa batabanaga, muri bo 74% bavuga ko bakoresheje agakingirizo ku nshuro ya nyuma bayikoze.
Ubu bushakashatsi ariko ntibugaragaza impamvu imibare bugaragaza ishingiyeho, ahubwo bwari bugamije kugaragaza ishusho y’uko ibintu runaka bihagaze yashingirwaho mu gufata ibyemezo runaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!