Politiki yo guhanga udushya dushingiye ku bwenge igenda yitabirwa cyane n’abanyarwanda b’ingeri zose kandi mu buryo bushimishije, ariko kutandikisha uwo mutungo mu bigo bitandukanye biwurinda kuvogerwa cyangwa kwiganwa n’abandi batabifitiye uburenganzira, biracyari imbogamizi ikomeye.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere kivuga ko 80% by’ Abanyamahanga bitabira kwandikisha umutungo mu by’ubwenge, mugihe 20% b’Abanyarwanda ari bo babyitabira.
Louise Kanyonga, Umuyobozi muri RDB ushinzwe kwandika umutungo mu by’ubwenge avuga ko zimwe mu mpamvu zibitera ari uko abanyarwanda batarasobanukirwa ko hari Amategeko n’amabwiriza arinda akanarengera imitungo mu by’ubwenge no kumva ko ibigo bikomeye aribyo birebwa n’iyi gahunda.
Ati “Abanyarwanda ntibarumva neza agaciro ko k’umutungo mu by’ubwenge,turacyafite icyuho gikomeye kuko baracyatekereza ko handikisha abafite ibigo bikomeye bikora ubucuruzi gusa’’.
Kanyonga akomeza avuga ko bafatanyije n’ikigo nyafurika kirengera umutungo mu by’ubwenge (ARIPO) mu gufasha abanyarwanda kumenya amategeko n’amabwiriza ajyanye no kwandikisha imitungo yabo.
Iki kigo gikorera mu bihugu 18 bya Afurika bivuga icyongereza,kirinda umutungo mu by’ubwenge w’uwakiyandikishijemo mu bihugu gikoreramo, kuva Rwanda rwinjiye muri ARIPO mu mwaka wa 2011, kugeza ubu nta munyarwanda urandikishamo umutungo we.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Emmanuel Hategeka yemeza ko umutungo mu by’ubwenge udacunzwe neza mu Rwanda, kuko hakigaragara imanza zitandukanye z’abafite imitungo mu by’ubwenge yibwe n’abandi, cyane cyane iyo mu bucuruzi.
Ati “Ibijyanye n’umutungo mu by’ubwenge ntabwo bimeze neza, cyane cyane ibirango by’ubucuruzi(trademarks) bikunda gukurura imanza no kutumvikana cyane’’
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) gisobanura ko umutungo mu by’ubwenge abantu bakangukira kwiyandikishaho cyane kurusha iyindi ari ibirango by’ubucuruzi (Trademarks).
Mu mwaka wa 2014, hiyandikishije abasaga 856 barimo abanyamahanga n’abanyarwanda, igiciro cyo kwandikisha igihangano mu by’ubwenge kikaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.



















TANGA IGITEKEREZO