00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

90% by’imyanzuro y’Inama y’Umushyikirano ya 11 byagezweho

Yanditswe na

Izuba Rirashe

Kuya 12 December 2014 saa 08:55
Yasuwe :

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe biremeza ko imyanzuro y’inama ya 11 y’Umushyikirano yagezweho ku kigereranyo cya 90%.
Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Amb. Kimonyo James yatanze urugero rw’aho inama yanzuye ko abanyarwanda batuye mu mahanga bashishikarizwa kwizigamira mu Rwanda ndetse no kwiteganyiriza.
"Habayeho gukangurira Abanyarwanda batuye mu mahanga gufunguza amakonti mu mabanki yo mu Rwanda, kuburyo abantu 120 bamaze gufunguza Konti zo kwizigamira muri banki ya Kigali, (…)

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe biremeza ko imyanzuro y’inama ya 11 y’Umushyikirano yagezweho ku kigereranyo cya 90%.

Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Amb. Kimonyo James yatanze urugero rw’aho inama yanzuye ko abanyarwanda batuye mu mahanga bashishikarizwa kwizigamira mu Rwanda ndetse no kwiteganyiriza.

"Habayeho gukangurira Abanyarwanda batuye mu mahanga gufunguza amakonti mu mabanki yo mu Rwanda, kuburyo abantu 120 bamaze gufunguza Konti zo kwizigamira muri banki ya Kigali, ndetse no muri Rwanda Day Atlanta amabanki yakanguriye gufunguza konti.”

Perezida Kagame mu nama y'Umushyikirano ya 11 mu 2013

Abandi banyarwanda batuye mu mahanga ngo bamaze gufungura Konti muri ECOBANK, Equity Bank na GT bank.

Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda nacyo kiravuga ko kimaze gushyiraho uburyo aba Diaspora bazajya bohereza amafaranga y’ubwiteganyirize mu Rwanda.

Umuyobozi wa RSSB Dr. Daniel Ufitikirezi yatangarije Izuba Rirashe ko hamaze gutegurwa uburyo amafaranga y’ubwiteganyirize azajya yakirwa.

Dr. Ufitikirezi yagize ati, "Aba Diaspora bazajya bohereza imisanzu yabo mu Rwanda ariko buri munyarwanda niwe uzajya ugena ingano y’amafaranga, icyo tuzakora ni ugushyiraho amafaranga umuntu atajya munsi. Uyu musanzu uzajya utangwa n’umuntu ubishatse.”

Umuyobozi mukuru wa RSSB yongeyeho ko ubu hari umushinga w’itegeko ry’ubwiteganyirize uri muri Sena, mugihe kigufi uzavamo itegeko rizanoza ibijyanye n’ubwiteganyirize.

Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe avuga ko ibitaragezweho birimo gushyiraho ikigega cy’ubwishingizi bw’ababyeyi bizaba byakozwe bitarenze ukwezi kwa Kamena 2015.

Yavuze ko inama y’umushyikirano iba mu Kuboza buri mwaka; kandi ikaba ingengo y’imari yararangije gukorwa kuburyo gushyira mu bikorwa ibintu bimwe na bimwe bisaba gutegereza undi mwaka w’imari.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iherutse yari yasabye ko hafatwa ingamba zo gukumira abanyereza imisoro y’Igihugu.

Mu Nama y'Umushyikirano ya 11 abaturage bavuze akabari ku mutima

Uyu mwanzuro guverinoma irishimira ko wagezweho kuburyo raporo yashyikirijwe Ministri w’Intebe igaragaza ko wubahirijwe bituma muri Kamena 2014; Umubare w’abiyandikishije gusora wiyongereyeho 22.4% ugereranyije n’imibare yatangwaga muri Kamena 2013.

Guhera muri Werurwe 2014; Ikigo cy’imisoro mu Rwanda cyatangiye gukusanya imisoro yo muturere; ubusanzwe byakorwaga n’Uturere.

Kugeza tariki 30 Nzeri 2014; Ikigo cy’imisoro mu Rwanda cyari kimaze kubona abasora bashya 19,620 mugihe hari hateganyijwe kwiyandikisha 26.904.

Inama ya 12 y’Igihugu y’Umushyikirano izaterana tariki ya 18 na 19 Ukuboza 2014 mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Iyi nama izareba uburyo bwo guhuza icyerekezo no kongera imbaraga mu guteza imbere Igihugu. Izayoborwa na Perezida Paul Kagame nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages