Abanyeshuri 90% bahawe inguzanyo zo kwiga kaminuza n’amashuri makuru ya Leta batishyura neza bazaba bamaze kwishyura bitarenze 2025 kubera uburyo bushya bugiye gukoreshwa mu kubishyuza.
Ibi byavuzwe na Fred Mugisha, Umuyobozi ushinzwe politiki mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru mu Rwanda, ubwo yagezaga ikiganiro ku bayobozi b’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda bibumbiye mu ishyirahamwe FAGER ku mitangire mishya ya buruse ku ya 10 Nyakanga 2015.
Mugisha yagize ati “Mu gihe ubungubu abari bamaze kwishyura inguzanyo bahawe bagera ku 10%, ibyo biri hasi cyane. Uburyo bwa banki rero butandukanye n’ubwakoreshwaga kuko banki iba ifitanye amasezerano n’uwo yahaye inguzanyo n’uburyo bwo kumwishyuza ku buryo twizera ko bizagera kuri 90% y’abazaba bashoboye kwishyura, bikava ku 10% bikagera kuri 90% bigatuma dushyigikira iyi gahunda…”
Mu gihe ubu buryo bwo gutanga inguzanyo ku banyeshuri ba za kaminuza bwari muri REB, imibare igaragaza ko abahawe inguzanyo bose bangana n’ibihumbi 66,250 kuva mu 1980.
Avuga ku mushinga w’itegeko rigenga buruse n’inguzanyo zihabwa abanyeshuri bo muri kaminuza n’amashuri makuru ya Leta uri mu nteko, Mugisha yavuze ko BRD yeguriwe izi nshingano ifite uburambe mu gutanga no kwishyuza inguzanyo agaragaza ko binanbaye ngombwa hakoreshwa ibiteganywa n’amategeko nko kwiyambaza inkiko n’ubundi buryo.
Mugisha avuga kandi ko hari ibimaze gukorwa nko gufatanya n’ibigo nka RSSB na RRA mu gutunganya lisiti z’abagurijwe zigaragaza na nimero z’indangamuntu zabo bikazafasha mu kubabona bitaruhanije kuko ukora wese agomba kwishyuzwa kugira ngo amafaranga agarutse agurizwe abandi.
Biteganijwe ko mu gihe cy’iyi myaka 10 Leta izashyira miliyari 290 muri iki kigega, akazahabwa BRD izajya iyatanga mu buryo butandukanye n’ubwo REB yabikoragamo kuko izajya ibikora nk’uko itanga izindi nguzanyo n’uko izishyuza ariko hakagenderwa ku bushobozi bw’umunyeshuri.
Mugisha kandi avuga ko batatangaza igihe iyi gahunda yaba yageze ku banyeshuri bo mu mashuri makuru yigenga ariko ko bishoboka ko izabageraho uko ubushobozi bwiyongera.
Umushinga w’iri tegeko wemejwe n’inama y’abaminisitiri mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO