00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu bana bahoze mu muhanda, 95% bafite ababyeyi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 7 December 2016 saa 09:57
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburingare n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), itangaza ko abana benshi bari mu bigo byakira abahoze mu muhanda(transit centers) baba bafite ababyeyi, ibintu iheraho ibashinja kugira uburangare no kwirengagiza inshingano zabo.

Iyi Minisiteri igaragaza ko kumenya umubare nyawo w’abana bari mu mihanda bitoroshye bitewe n’uko hari abo bakuramo, ariko hagahita hazamo abandi. Gusa ivuga ko kugeza ubu mu bigo byakira abana b’inzererezi hirya no hino mu gihugu harimo abagera ku 1645. Muri abo ngo abasaga 95% Leta yasanze bafite ababyeyi, nka kimwe mu byo ishingiraho isaba ababyeyi kwisubiraho bakita ku nshingano zabo z’ibanze zo kurera.

Ubwo iyi Minisiteri yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2016, gitegura Inama y’Igihugu y’Abana igiye kuba ku nshuro ya 11, ku wa 8 Ukuboza 2016, yavuze ko atumva impamvu umuntu yumva ko azabyara abana ariko adafite ubushobozi bwo kubarera, akemeza ko kubyara gusa bidahagije ahubwo ko bakwiye kuzirikana uruhare rwabo mu kurera abo babyaye.

Yagize ati “Umubyeyi ntiyagakwiriye kubyara ateganya ko hari undi ugomba kuzamurerera, cyangwa ateganya ngo umwana azarererwa mu muhanda, ahubwo uwo mubyeyi yagakwiye kuba abiryozwa. Cyakora twe tuba tugomba kureba ngo uwo mwana waje mu muhanda, byatewe n’iki, harakorwa iki?”

Minisitiri Nyirasafari yemeza ko hari imiryango ikennye ariko abana babo bakaba batarigeze bajya mu mihanda, akavuga ko ababyeyi bakwiye kwibuka inshingano zabo.

Ubuyobozi bw’Inama y’igihugu y’abana butangaza ko icyo ari cyo cyatumye muri iyi nama hafatwa insanganyamatsiko igamije kwibutsa ababyeyi ko bagomba kurera abana babo, bagakura bafite umuco.

Damien E. Ngabonziza, uyobora Inama y’Ubuyobozi y’Inama nkuru y’Abana (NCC), yagize ati “ Niwo mwihariko w’iyi nama, ni ukuvuga ngo tugaruke ku muco, abana bo mu muhanda usanga ahanini biterwa n’ababyeyi batabaha agaciro. Turagira ngo rero turebe ukuntu u Rwanda rutazongera kugira abana bo mu mahanda, tugarure abana mu miryango dushingire ku muco.”

Inama ya 11 y’Igihugu y’Abana ifite Insanganyamatsiko igira iti “Uburere buboneye, Umusingi w’Umuco.” Izabera mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ikibazo cy’abana bo mu muhanda bakigaragara ku bwinshi mu bice bitandukanye, cyakunze kugaragazwa n’abayobozi banyuranye barimo na Perezida Kagame wavuze ko atumva impamvu kikigaragara kandi leta yarashyizeho uburyo bwo kugikemura.

Minisitiri Nyirasafari asaba ababyeyi bose kubyara abo bashoboye kurera no kwita ku nshingano zabo
Ngabonziza avuga ko mu nama y'Abana bahisemo gukangurira ababyeyi kwita ku nshingano kuko babona ko badohotse
Minisitiri Nyirasafari (hagati)yamurikiwe n'imiryango itandukanye ibitabo bifasha abana mu mikurire yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages