Umwe mu bacuruzi bafite butike mu Murenge wa Rubengera, yabwiye IGIHE ko bitewe n’uko inyanya zahenze muri iyi minsi mikuru yabaye aretse kongera kuzirangura.

Ati “Njye inyanya naretse kuzirangura n’ubu ntazo mfite. Ubwo se warangura inyanya ikilo cya 600 cyangwa 700 ukazicuruza nande? Byongeye inyanya ni ikintu kitabikika zihita zibora.”

Umucuruzi wa restaurant ukorera mu Mujyi wa Karongi, yavuze ko kuri ubu inyama bari kuzicuruza byo kugira ngo zicuruze ibindi biribwa ngo na ho ubundi nta nyungu bari kubonaho.

Ati “Mbere iroti yaguraga 3000 ku kilo, ubu bayishyize kuri 3500. Bari kuturisha iminsi mikuru nabi, ngo ibintu byose byaruriye, ngo inka zarabuze, ihene zarabuze n’ibirayi byarahenze.”

Mukanoheli Jeanne wo mu Murene wa Gitesi yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro ku biribwa ribangamiye abaguzi cyane ko ibiribwa byahenze ari ibikenerwa cyane mu birori.

Ati “Iyi minsi mikuru ntabwo iri kutugendekera neza kuko urajya mu isoko wabaza inyanya ugasanga zirahenze, ibirayi ni uko, inyama ni uko. Hano mu Murenge wa Gitesi ikintu dufite kidahenze ni imyumbati kuko umufuka w’imyumbati urawujyana ku isoko ntibatinye kuguha amafaranga 1000.”

Abacuruzi n’abaguzi icyo bahurizaho ni uko iri zamuka ry’ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yavuze ko nta mucuruzi ukwiriye kuzamura ibiciro bitwaje iminsi mikuru. Yabagiriye inama yo kugumishaho ibiciro bisanzwe kuko bituma babona abakiliya benshi.

Ati “Ntabwo iminsi mikuru ari umwanya wo kugira ngo abantu bahende abaturage. Abo bacuruza twababwira ko bakwiye kugendera ku biciro byemejwe bihari. Ikindi ni uko iyo bacuruje ku biciro bisanzwe bagacuruza ku bantu benshi ari bwo babona inyungu mu buryo bwiza bwubahirije amategeko.”

Mu biribwa byahenze harimo ibirayi, inyama n’inyanya. Ibirayi mbere y’iminsi mikuru ikilo cyaguraga amafaranga 170Frw ariko ubu kiri kugura 250Frw. Ikilo cy’iroti y’inka cyaguraga 3000Frw, ubu kiri kugura 3500Frw. Ni mu gihe ikilo cy’inyanya cyaguraga 400Frw ariko ubu kikaba kigeze kuri 700Frw cyangwa 800Frw.